RFL
Kigali

Akaliza w'imyaka 10 yasubiyemo indirimbo "Nina Siri" kubera urukundo akunda Israel Mbonyi-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/07/2024 17:29
0


Akaliza Shimwa Gael, umwana w'umukobwa ukiri muto cyane ariko ufite impano ibyibushye, yasubiyemo indirimbo y’umuhanzi Israel Mbonyi umwe mu bakunzwe mu muziki nyarwanda uhimbaza Imana mu Rwanda.



"Nina Siri" imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 54 ku rubuga rwa Youtube, ikaba idasaza mu mitima y’abayirebye kuko idakunzwe mu Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihugu byo mu Karere ka Afrika y'Iburasirazuba cyane cyane muri Kenya, Tanzania na Uganda. 

Bitewe n’urukundo akunda iyi ndirimbo ndetse n’uwayiririmbye ariwe Israel Mbonye, uyu mwana w’umukobwa witwa Akaliza Shimwa yayisubiyemo mu ijwi riyunguruye.

Mu kiganiro n’uyu mwana muto yakomoje ku rukundo akunda Israel Mbonyi. Ati “Nkunda Israel Mbonyi kubera ubuhanga bwe n’umwuka wo kwandika ibihangano byiza bifasha imitima iguye umwuma. Imana imuhe umugisha kandi imukomeze amaboko, imwagure.”

Akaliza yamamaye muri Korari Injiri Bora akaba n’umwe mu baririrmbyi b’imena. Injili Bora ni imwe mu makorari akomeye mu Rwanda kubera imiririmbire itangaje kandi yihariye yayo. Ibarizwa mu itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) Paruwase ya Gikondo. 

Injili Bora yamamaye mu ndirimbo zirimo "Shimwa" yatumbagije ubwamamare bwabo. Ni mu gihe Akaliza afite izindi ndirimbo ze bwite zirimo "Barinjye Utuma" yarebwe n'abarenga ibihumbi 270 na "Amfashe ukuboko" yakoranye n'umwana mugenzi we Jessie w'imyaka 8.


Akaliza ni umwana muto cyane utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki wa Gospel


Akaliza asanzwe aririmba muri Korali ikomeye mu gihugu ariyo Injili Bora

KANDA HANO INDIRIMBO "NINA SIRI" YASUBIWEMO NA AKALIZA SHIMWA


REBA INDIRIMBO "AMFASHE UKUBOKO" YA AKALIZA FT JESSIE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND