RFL
Kigali

Rubavu: Ev. Amani azanye amaraso mashya mu muziki wa Gospel ubyinitse wari waratereranywe-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:26/07/2024 19:01
0


Iradukunda Juvenal Mani uzwi nka Ev Amani, atuye i Rubavu akaba asengera muri Shekinah Missions. Yavukiye mu Ntara y'Iburengerazuba, mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Cyanzarwe. Avuga ko yinjiye mu muziki kuko "ni Imana yampamagaye kugira ngo nyikorere".



Ev. Amani ukora umuziki ubyinitse, yatangiye umuziki mu 2022 nyuma yo gukora ivugabutumwa hirya no hino. Indirimbo amaze gukora mu rugendo rw'umuziki amazemo imyaka 2, ziri kuri Album ye ya mbere yise "Ntaho Itakura Umuntu".

Umuhanzi akaba n'umuvugabutumwa Ev Amani, azanye amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, by'umwihariko akaba inkingi ikomeye mu muziki ubyinitse dore ko abaramyi benshi bo mu Rwanda baririmba indirimbo zituje.

Abakora umuziki wa Gospel ubyinitse bamenyekanye mu myaka yashize ariko ubu baburiwe irengero mu muziki harimo Pastor Mugabo Venuste waririmbye "Twigiye ku birenge by'abatubanjirije", Rev Baho Isaie waririmbye "Ntabwo nzongera kurira", Emile Nzeyimana, Silas Nzabahayo uzwi mu ndirimbo "Ibya Yesu ni ku murongo" n'abandi.

Ev. Amani wamenyekanye mu ndirimbo "Ntaho itakura umuntu", kurir ubu afite indirimbo nshya y'amashusho yise "Mu biganza Byawe" yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki wa Gospel. Avuga ko yayanditse ashakaga kuvuga ko "turi mu biganza by'Imana, nta kwiheba mu bihe urimo kuko Imana ikuzi isaha ku Isaha ko izagutabara."

Ev. Amani utanga icyizere mu muziki wa Gospel, avuga ko imishinga nyuma yo kwegukana Igihembo gitangwa na Bugoyi Side Company nk'umahanzi wahize abandi mu Ntara y'Iburengerazuba mu 2023, afite indirimbo nshya nyinshi yiteguye gushyira hanze imwe ku yindi.


Ev Amani wamenyekanyee mu ndirimbo "Ntaho itakura umuntu" yateguje indirimbo nshya nyinshi mu bihe bya vuba biri imbere

REBA INDIRIMBO NSHYA "MU BIGANZA BYAWE" YA EV. AMANI

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND