RFL
Kigali

Kamala Harris ushaka kuba Perezida wa Amerika yaciye agahigo kuri Zoom

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:26/07/2024 17:06
0


Visi Perezida wa Amerika, Kamala Harris uri kwiyamamariza kuba Perezida wa 47 wa Amerika, yaciye agahigo ku rubuga rwa Zoom aho inama yakoreyeho yitabiriwe abantu barenga 164,000 akaba ari bo bantu benshi bitabiriye inama imwe kuri uru rubuga rwa Zoom.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, abashyigikiye umukandida Kamala Harris baciye agahigo kuri Zoom yandika amateka mashya yo kuba ari we wakoze ikiganiro cyitabiriwe kurusha ibindi kuri uru rubuga.

Iyi nama yitabiriwe n'abarenga 164,000 ikaba itamaze iminota 90, yakusanyirijwemo arenga Miliyoni 2 z’amadorali yo gushyigikira umukandida wabo mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki gikorwa cyari cyiswe “White Women: Answer the Call”  ndetse igaragaramo ibyamamare birimo Pink na Connie Britton ndetse n’abandi benshi batabashije kumenyekana.

Kubera umubare munini, Zoom yagize ikibazo cya Tekinike bituma ibikorwa by’iyi nama bikomereza ku muyoboro wa YouTube kuko abantu batashoboraga kwinjira muri iyi nama kandi hakiri umubare munini w’abashaka kwinjira muri iyi nama.

Umwe mu bari bitabiriye iyi nama, yanditse ku rubuga rwe rwa X ati “Ntabwo twaba tubeshye tuvuze ko Zoom twayiciyeho agahigo.”

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND