RFL
Kigali

Leanovated; igisubizo ku bucuruzi bujyanye n’igihe! Tunga Website, Application n’ibindi bishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/07/2024 14:50
0


I Kigali, hari Ikigo cya mbere kizobereye mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyitwa ‘Leanovated’ kije kuba igisubizo ku bikorwa ibyo ari byo byose by’ubucuruzi.



Mu rwego rwo kurushaho gufasha ibigo by’ubucuruzi kurushaho kujyana n’igihe, Ikigo Leanovated cyabazaniye serivisi zose zijyanye n’ikoranabuhanga. Gifite intego ndetse n’icyerekezo byo kongerera imbaraga ibi bigo binyuze mu guhanga udusha, bityo bikabafasha kugera ku ntego zabo no kurenga kure ibyo batekerezaga kugeraho.

Waba warigeze utekereza kwerekana ibyo ukora ubifashijwemo n’ikoranabuhanga rishingiye kuri murandasi? Aha twavuga nko kugira 'website' cyangwa 'application' ugurishirizaho ibikorwa byawe!

Waba warigeze kuba wakoresha imbuga nkoranyamba mu buryo bugezweho? Aha twavuga nko kuba wagurishiriza kuri izi mbuga zigezweho! Ibi byose igisubizo ni ugukora n’ikigo “Leanovated’’ kimaze kugira ubukombe nubuzobere muri uyu mwuga

Muri serivisi batanga harimo ibijyanye na ‘App Modernization and Integration,’ ‘Cloud migration and integration,’ ‘AI business integration,’ ‘Digital Marketing & Social Media Integration,’ n’ibindi byose bishamikiye ku ikoranabuhanga.

A. App Modernization and Integration: Aha harimo serivisi nka Assessment and planning, APIS&integration, Dev0ps practices, Security consideration ndetse na User Experience. Izi serivisi zose uzisanga muri “Leanovated” gusa, zigufasha kubasha guhangana ku isoko, utanga serivisi zijyanye n’igihe.

B. Cloud migration and integration: Aha harimo serivisi zitandukanye zirimo Assessment&planning, Infrastructure design, Data migration&integration, Logging&monitoring, DevOps practices, Security consideration hamwe na Backup&recovery. Izi serivisi zose zitangwa n’ikigo “Leanovated” gusa kandi zigufasha kwihutisha iterambere ry’ibikorwa byawe biciye mu ikoranabuhanga rinyaruka.

C. AI business integration: Hano harimo serivisi uhabwa zikagufasha mu guhuza ikigo cyawe n’imbaraga z’ubwenge bw’ubukorano (AI) kandi mu buryo bwizewe, zirimo Assessment and planning, RAG application development, Chatbot integration, AI Agents development, Infrastructure development, AI support and maintenance na AI security.

D. Digital Marketing & Social Media Integration: Aha naho harimo serivisi zinyuranye uhabwa zikagufasha kugera ku bakiliya bawe wifuza ndetse no kwamamaza mu buryo bwiza ku mbuga nkoranyambaga. Muri zo harimo, Search Engine Optimization (SEO), Content Marketing, Email Automation, Social Media Integration na Digital Ads Management.

Bimwe mu biranga iki kigo, harimo ubuhanga buhanitse mu byo bakora, haba mu gutanga serivise zinoze, kwita ku babagana mu buryo bw’umwihariko no gutanga ibisubizo bifasha ubucuruzi kudasigara inyuma mu isi y’ikoranabuhanga.

Mu bindi bibaranga, harimo gukorana bya hafi n’abakiliya babo hagamijwe kubaha serivisi bifuza, guhanga udushya hamwe no kugendana n’ibigezweho ndetse n’ibindi.

Leanovated baraboneka igihe cyose ubakeneye kuko bakora amasaha 24 buri munsi kuva kuwa Mbere kugera ku Cyumweru. Usibye kuba wabandikira kuriinfo@leanovated.rw no ku mbuga nkoranyambaga zabo zose, ushobora no kubasanga aho bakorera mu Mujyi mu nyubako ya La Bonne Address cyangwa ubahamagare cyangwa ubahamagare kuri: +250 788 244 702.

Sura https://leanovated.rw/ ku bindi bisobanuro.

Reba hano amwe mu mafoto agaragaza bimwe mu byo 'Leanovated' bakora:



Leanovated ije ari igisubizo ku bucuruzi bujyanye n’igihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND