RFL
Kigali

Skol Brewery yashyize ku isoko ikinyobwa gishya kidasembuye cyitwa ‘Maltona’ - AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/07/2024 9:22
0


Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol Brewery Ltd rwamuritse ku mugaragaro ikinyobwa gishya kidasembuye cya ‘Maltona’ gikozwe mu binyampeke n’ibindi bihingwa.



Ku wa Mbere, tariki ya 8 Nyakanga 2024, ni bwo SKOL Brewery Ltd yamuritse ku mugaragaro iki kinyobwa aho yagisangiye n’abakunzi bayo by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali.

Abitabiriye iki gikorwa bahuriye muri ‘Car Free Zone’ basogongera ku mwimerere ndetse n’uburyohe bw’iki kinyobwa ari na ko basusurutswa na bamwe mu bashyushyarugamba.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri SKOL Brewery, Marie-Paule Niwemfura, yashimangiye ko nta kabuza abantu bose bazagikunda bakagikundisha abandi kubera uko cyengetse.

Ati “Twishimiye kumurika ku mugaragaro ‘Maltona’, ikinyobwa kidasembuye cyerekana intambwe yacu mu kugendana n’ibigezweho no guhanga udushya. Maltona ikozwe mu bihingwa by’umwimerere kandi iraryoshye ku buryo inyura buri wese unywa ibidasembuye.”

SKOL Brewery yashyize hanze iki kinyobwa gifite intero ya “UBURYOHE BUMARA INYOTA”, itangariza buri wese ko ashobora kukibona aho ariho hose yishyuye 600 Frw.

Uru ruganda rwenga ibinyobwa rumuritse ‘Maltona’ nyuma y’igihe gito gishize rushyize ku isoko ikinyobwa cya ‘Virunga Silver’ gifite umwihariko wo kuba umwimerere ijana ku ijana dore ko nta sukari yigeze yongerwamo.

Abasogongeye kuri "Maltona" batashye bayivuga imyato


Ikinyobwa cya "Matlona" kirahendutse cyane kandi gifite uburyohe bumara inyota


Skol yamuritse ku mugaragaro ikinyobwa kidasembuye kandi cyengetse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND