RFL
Kigali

Hemejwe igice cya 4 cya filime 'Bad Boys' ya Will Smith na Martin Lawrence

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/02/2023 11:00
0


Will Smith na Martin Lawrence batangaje ko hemejwe igice 4 cya filime 'Bad Boys' yakunzwe na benshi ndetse banemeza ko batangiye kuyikoraho.



Mu mashusho umukinnyi wa filime w'icyamamare Will Smith yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ari kumwe n'umunyarwenya akaba n'inshuti ye Martin Lawrence, mu byishimo byinshi batangaje ko filime yabo yakunzwe cyane yitwa Bad Boys igiye gusohora igice cya kane nyuma y'imyaka hasohotse igice cya gatatu bise 'Bad Boys For Life".

Hashize imyaka 3 hasohotse igice cya gatatu cy'iyi filime bise 'Bad Boys For Life'

Muri aya mashusho yashimishije benshi by'umwihariko abakunzi ba filime z'imirwano zivanzemo n'urwenya (Action&Comedy), yagaragaje Will Smith avuga ko inzu itunganya filime ya Sony Pictures yamaze kwemeza ikice cya kane cya 'Bad Boys' ivuga ku ba polisi babiri b'inshuti baba bakora iperereza ku bacuruza ibiyobyabwenge bikabaviramo kundwana intambara batateguye.

Will Smith na Martin Lawrence bemeje igice cya kane cya filime yabo Bad Boys

Martin Lawrence nawe kandi yabajije abafana ati: ''Ese iki gice cya kane tukite irihe zina? Ese tukite Bad Boys For Life? Twumvishe rwose gusaba kwanyu nicyo gihe ngo tubaha igice cya kane mwifuzaga''. Michael Bay wayoboye ibice bitatu bya Bad Boys aganira n'ikinyamakuru People Magazine yashimangiye aya makuru.

Igice cya mbere cya filime ya 'Bad Boys' cyasohotse mu 1995

Yagize ati: "Ni byo koko twatangiye gukora ku gice cya kane cya Bad Boys ariko byaje bitunguranye kuko twari twaravuze ko nta kindi gice tuzakina, gusa abafana bacu batubaye hafi baradushyigikira kuva ku gice cya mbere ntabwo twabatererana, ni byiza ko tubaha n'ikindi gice''.

Igice cya kabiri cya 'Bad Boys' cyasohotse mu 2003

Bad Boys ni imwe muri filime zanditse amateka ikanakundwa ku rwego mpuzamahanga ndetse iri no muri filime zinjije amafaranga menshi. Igice cyayo cya mbere cyasohotse mu 1995, igice cya kabiri gisohoka mu 2003 mu gihe igice cya 3 cyasohotse mu 2020 cyikinjiza akayabo ka miliyoni 426 za madolari ku munsi wa mbere ishyirwa ku isoko.

Will Smith na mushuti we Martin Lawrence bagiye kongera guhurira mu gice cya 4 cya Bad Boys yatangiye gukorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND