RFL
Kigali

Jackie Chan yatunguwe no kuzuza imyaka 70

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/05/2024 8:46
0


Icyamamare muri Sinema, Jackie Chan, uherutse kuzuza imyaka 70 y'amavuko, yatangaje ko kuva kera atarazi ko atazageza iyi myaka akiriho ndetse akomoza ku ngamba nshya afite zizamufasha gusaza neza.



Chang Kong-Sang wamamaye ku izina rya Jackie Chan muri Sinema, ni umwe mu bagabo bubatse izina muri filime z'imirwano cyane ko nawe asanzwe yarize imikino  njyarugamba (Martial Arts). Ku wa Kabiri w'iki cyumweru nibwo Jackie Chan yujuje imyaka 70 y'amavuko bikamutangaza.

Jackie Chan ukomoka muri Hong Kong, wakunzwe muri filime nka 'Rush Hour', 'Druken Master', 'Karate Kid' n'izindi, yaganiriye na Hollywood Reporter, maze agaruka ku marangamutima ye nyuma yo kuzuza imyaka 70. Yagize ati: ''Kuri njye nabifashe nk'igitangaza kuko sinarinzi ko nshobora kugeza iyi myaka nkiri muzima''.

Jackie Chan yatunguwe no kuzuza imyaka 70 kuko atari aziko azayigezaho

Yakomeje agira ati: ''Inshuti zanjye n'umuryango wanjye nibo ba mbere byashimishije kuko aribo nakunze kujya mbwira ko ntibona nagejeje ku myaka 70 nkirikumwe nabo. Ariko nanjye mu mutima byaranshimishije kuko byanyeretse ko nkifite n'indi myaka myinshi yo kubaho''.

Jackie Chan usigaye uhugiye mu kuyobora filime cyane aho kuzikina, yabajijwe ibyo ateganya gukora nyuma yo gutungurwa no kuzuza iyi myaka, yasubije ati: ''Ndifuza gukora ibintu bidasaba ingufu nyinshi kuko singifite imbaraga nk'izo nahoze mfite kera. Nzajya nkora ibimfasha gusaza neza kuko nicyo cyifuzo mfite''.

Jackie Chan yavuze ko agiye kujya akora ibintu bidasaba ingufu nyinshi kuko atagifite imbaraga nk'izo yahoranye kera

Uyu mugabo benshi bita 'Master Han' yasoje iki kiganiro asezeranya abakunzi be bakumbuye kumubona muri filime z'imirwano ko nubwo agejeje iyi myaka ntakizamubuza gukomeza kuzikina ndetse ko ari gutegura igice cya kabiri cya filime 'Hidden Strike' aherutse gukinana na John Cena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND