Kigali

Niyonkuru Zephanie wahoze ari umusifuzi yagizwe umuyobozi muri Minisiteri ya Siporo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:31/01/2023 7:35
0


Niyonkuru Zephanie wahoze ari umusifuzi ndetse n'umuyobozi wungirije wa RDB, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.



Inama y'abaminisitiri yateranye kuri Mbere, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo n'abashyizwe muri Minisiteri ya Siporo yari ifite imyanya ibura.

Inama y'abaminisitiri yaje kwemeza ko Niyonkuru Zephanie agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda. 

Uyu mwanya hari hashize amezi agera kuri 4 nta muyobozi ufite nyuma yaho Shema Maboko Didier wari umuyobozi muri uyu mwanya, muri Nzeri umwaka ushize, yahagaritswe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. 

Kuri gatanu cyangwa se V hariho abayobozi bahawe imyanya muri Minisiteri ya siporo 

Niyonkuru Zephanie wahoze ari umusifuzi wo ku ruhande mu cyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru, mu 2019 ni bwo yahagaritse uyu mwuga, agirwa Umuyobozi Wungirije w'Urwego rushinzwe Iterambere, RDB, aho yari asimbuye Emmanuel Hategeka wari umaze kugirwa Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Nyuma y'imyaka 2 gusa, tariki 6 Ukwakira,  Perezida Paul Kagame yaje guhagarika mu nshingano Niyonkuru Zephanie kubera amakosa yagiye akora mu bihe bitandukanye ndetse kuva icyo gihe akaba atari yagahawe indi mirimo. 

Niyonkuru Zephanie yongeye kugirirwa icyizere nyuma yaho umwaka ushize yari yahagaritswe mu nshingano 

Niyonkuru Zephanie wakinnye umukino wa Volleyball ku rwego rw'icyiciro cya mbere, ndetse akaba umukinnyi usiganwa ku maguru mu ntera ya Kirometero ibihumbi 5000 n'ibihumbi 10000, kuva mu 2006 yabaye umusifuzi w'umupira w'amaguru kugera mu 2019 ubwo yamanikaga igitambaro cya nyuma.

Niyonkuru afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza y’i Londres [SOAS University of London].

Yize kandi mu Ishuri ryo muri Suède ryigisha ibijyanye n’imiyoborere no muri Kaminuza ya Jiangxi mu Bushinwa, mu masomo ajyanye n’iterambere. Mbere y’uko agirwa Umuyobozi muri RDB, yakoze mu rwego rw’abikorera mu mishinga y’iterambere itandukanye. 

N'ubwo yari umusifuzi Niyonkuru Zephanie yatangiye gukorana na Leta ahagana mu 2011

Yigeze gukorana na RDB nk’impuguke ndetse nk’Umuyobozi w’Agateganyo ukuriye Ishami rishinzwe Igenamigambi, abifatanya no gutanga ubujyanama ku Muyobozi Mukuru wa RDB no kuba umuyobozi w’ishami rishinzwe ishoramari, kohereza mu mahanga ibicuruzwa no guhanga imirimo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND