Ibihembo ‘Rwanda Women in Business Awards’ bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, aho bizahabwa abagore b’indashyikirwa mu buyobozi n’ubushabitsi.
Abahabwa ibihembo ni abakozi, ba
Rwiyemezamirimo, abayobozi b’ibigo b’abagore, imiryango y'abikorera,
sosiyete cyangwa ibigo bakoramo.
‘Rwanda Women in Business Awards’ igizwe
n'ibyiciro 24. Harimo ibyiciro 8 by'ibigo binini ndetse n'ibyiciro 5 by'ibigo biciriritse.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu
wa Kane tariki 26 Mutarama 2023 cyabereye kuri Park Inn Hotel, Umuyobozi wa
Thousand Hills Event, Nathan Offodox Ntaganzwa yavuze ko mu rwego rwo guhitamo
abagore bazahatana muri ibi bihembo bifashishije inzego za Leta n'izindi
zisanzwe zikorana n'abo kugira ngo bazahitemo ababikwiriye.
Ikindi ni uko hazaba amatora yo kuri
internet azaba afite 30% ndetse n'Akanama Nkemurampaka kazaba gafite amajwi 70%
kazemeza abatwara ibihembo
Ibi bihembo byari bisanzwe bitangwa
mu mpera z'umwaka. Ariko guhera kuri iyi nshuro bizajya bitangwa mu kwezi kwa
Werurwe.
Nathan Ntaganzwa akomeza ati “Twahisemo
ko ibi bihembo tubitanga muri Werurwe kubera ko ari ukwezi kwahariwe umwari n’umutegarugori.
Ni byiza rero ko bashimirwa mu kwezi kwabahariwe.”
Umugore wiyandikisha agaragaza ibyo
asanzwe akora, Nimero ye ya telefoni, Email n'ibindi bigaragaza umwirondoro we
muri rusange.
Kimwe mu bizashingirwa mu guhitamo
abahatana harimo serivisi atanga, kuba amaze nibura imyaka itatu
ari mu kazi, impinduka ibikorwa bye byazanye mu mibereho y'abaturage n'ibindi.
Rwanda Women Business Awards ni
ibihembo Ngarukamwaka byitaye cyane ku gushimira no gushyigikira abagore bari
mu nzego zirimo ubuhinzi, inganda, uburezi n'ubuzima.
Mu rwego rwo gutanga umucyo muri ibi
bihembo, Thousand Hills itegura ibi bihembo yifashishije ibigo
bitandukanye birimo nk'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga
w’Ibaruramari (ICPAR).
Umukozi muri iki kigo, Witness
yabwiye itangazamakuru ko bafite abagore biga amasomo ya CPA, biri mu mpamvu
zatumye biyemeza gushyigikira itangwa ry'ibi bihembo.
Avuga ko umuryango nyarwanda ukwiye
kumva ko umugore ari ireme ry'umuryango. Ati "Biri mu mpamvu zatumye
dushyigikira iki gikorwa."
Abatoni Peninnah wo mu Muryango
Rwanda's Women Network avuga ko uyu muryango ugamije kubaka iterambere ry'umugore
mu buzima butandukanye.
Kandi bafite ibikorwa byubaka umugore
kugeza aho abaye rwiyemezamiramo 'ugasanga arafasha abandi'.
Ati "Twemera ko iyo uteje imbere umugore, uba uteje imbere
umuryango [...] Dushyira imbaraga rero mu kuzamura umugore haba mu myumvire, mu
bikorwa ariko akazavamo wa muntu ugirira igihugu akamaro ndetse n'umuryango
we."
Abatoni avuga ko hari abagore bagiye
bava ku rwego rwo hasi, uyu munsi bakaba bageze ku rwego rwiza, ariko
bakazakomeza gushyigikirwa 'kugira ngo yumve ko agomba kuba umuyobozi w'ejo
hazaza'.
Ati "Natwe dushima y'uko
twashoboye kuba muri bamwe muri iki gikorwa twishimira cyane kugira ngo natwe
dutange umusaruro nk'abantu bubaka igihugu kandi bagaragaza aho umugore yavuye
n'aho ageze ubu ngubu."
Asiimwe Rebecca ukora mu Ikigo
cy'Igihugu Gishinzwe kureba uburyo ihame ry'uburinganire ryubahirizwa (Gender
Monitoring Office), avuga ko bishimiye igitekerezo nk'iki kijyanye no gushimira
intambwe igihugu kimaze kugeraho mu gushyigikira ba rwiyemezamirimo
batandukanye b'abagore.
Yavuze ko hari gahunda bafitanye n'abikorera yo kurebera hamwe uburyo bimakaza ihame ry'uburinganire mu byo bakora byose.
Ati "Twumvaga ari igitekerezo
cyiza. Noneho cyijyanye n'ukwezi ko kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w'umugore.
Niyo mpamvu natwe twahisemo kugishyigikira mu buryo bwo kugira ngo Igihugu kishimire
intambwe imaze kugerwaho n'abagore cyane cyane muri ba rwiyemezamirimo."
Asiimwe avuga ko tariki 11 Werurwe
2023, ubwo ibi bihembo bizaba bitangwa, bizaba ari umwanya mwiza wo kubona no
kugaragaza uburyo abagore bagiye bashora imari mu ngeri zinyuranye z'ubuzima
Umukozi w'Ishami ry'Umuryango
w'Abibumbye rishinzwe Guteza imbere Ihame ry'Uburinganire n'umugore muri rusange,
Kazuba Tessy yavuze ko yumvise ashishikajwe no kuba iri shami ry'umuryango
w'abibumbye ryagira uruhare rukomeye mu itangwa ry'ibi bihembo.
Akomeza ati "Twumvise ko ari
ngombwa ko tubamo. Tugateza imbere ibyo byiciro byose by'abagore
Kwiyandikisha guhatana muri ibi
bihembo bizangira ku wa 8 Gashyantare 2023, ni mu gihe ku wa 9 Gashyantare 2023
ari bwo ikipe ya Thousand Hills izahitamo abujuje ibisabwa.
Tariki 10 Gashyantare 2023
hazatangira amatora yo kuri internet azarangira ku wa 23 Gashyantare 2023.
Ni mu gihe, ku wa 24 Gashyantare 2023
hazabaho guhitamo abageze mu cyiciro cya cyuma. Nyuma hazatangazwa urutonde
rw'abatsinze, bitangwe ku wa 11 Werurwe 2023.
IBYICIRO 24 BYA MBERE BIZAHEMBWA MURI RWANDA WOMEN BUSINESS
AWARDS:
1. Champion
of Change
2. Women
Business Owner of the Year
3. Board
Level & Senior Executive of the Year
4. Start-Up
of the Year
5. Spotlight
on Women in STEM
6. Rising
Star
7. Social
Entrepreneur Award
8. Global
Brand Award Contribution
9. Agri-Entrepreneur
Award
10. Best Tours and Travel Agent
11. Manufacturing
Company of the Year Award
12. Media glass ceiling Award
13. Journalist/Producer
14. Public
Relations.
15. Lifetime
Achievement Award
16. Enlightened
Employer
17. Fastest
Growing Women-Owned or – Led Company of the Year
18. Top
woman in ICT
19. Male
driving gender empowerment
20. Banking
& Finance woman of the year
21. Energy
woman of the year
22. Insurance
woman of the year
23. Outstanding
Youth Philanthropist Award
24. Woman of Honor Award
KANDA HANO UTANGIRE KWIYANDIKISHA MURI IBI BIHEMBO
Umuyobozi wa Thousand Hills Event,
Nathan Offodox Ntaganzwa yavuze ko bahisemo gutanga ibi bihembo muri Werurwe
kubera ko ari kwezi kwahariwe umwari n’umutegarugori
Abatoni Peninnah wo mu muryango 'Rwanda's Women Network', ashima uburyo u Rwanda ruteza imbere ihame ry’uburinganire
Asiimwe Rebecca ukora mu Ikigo
cy'Igihugu Gishinzwe kureba uburyo ihame ry'uburinganire ryubahirizwa, yavuze ko ibi bihembo ari igitekerezo cyiza mu guteza imbere umugore n’umukobwa
Umukozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Guteza imbere Ihame ry'Uburinganire n'umugore muri rusange, Kazuba Tessy
Umukozi mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere umwuga w’Ibaruramari (ICPA), Muhongerwa Witness
Mu 2021, ubwo ibi bihembo byatangwa ku nshuro ya Mbere, umuhanzikazi Aline Gahongayire yegukanye igihembo cya 'Social Entrepreneur'
Umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca yegukanye igihembo cya 'Most Stylish Personality'
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Rwigema Freddy-INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO