RFL
Kigali

Barararanye! Ibyahishwe ku guhura kwa Harmonize na Yolo The Queen muri Hotel nyuma yo guterana imitoma isize umunyu-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/01/2023 13:08
2


Ubwo Harmonize yazaga i Kigali byinshi byaravuzwe ariko wagera ku mpamvu nyamukuru yamuze mu Rwanda bakaruca bakarumira, nyamara hakavugwa ko uyu muhanzi yazanywe n’impamvu imwe gusa.



Iyi mpamvu yamuzanye ni nayo tugiye kurondora hifashishijwe amakuru dufite, n’avugwa nyuma y’uko Harmonize icyari cyamuzanye akibonye akitahira n’ubwo ku muhanzi w’icyamamare hari uruhererekane rw’ibindi bintu byagiye bimwituraho nabyo by’ingenzi.

Bivugwa ko ku munsi wa kabiri mu minsi Harmonize yamaze mu Rwanda, uyu muhanzi yabonanye na Yolo The Queen ndetse ko icyo gihe bamaranye ijoro ryose baganira.

Nyuma y’uko bamaranye iryo joro, Harmonize bukeye bwaho yagiye muri Studio ndetse muri Studio akaba yarajyanyemo Yolo, ndetse n’indirimbo yahakoreye irimo amagambo y’urukundo yanyuze Yolo The Queen.

Mu kunyura Yolo The Queen yafashe amashusho mato y’indirimbo itarasohoka (Ni ibintu bitajya bibaho gufata amashusho y’indirimbo itarasohoka), yari iri gukorwa na Producer Element maze ayasangiza abantu kuri konti ye ya Instagram.

Yolo The Queen afite ikimero gitangaje

Muri aya mashusho yasangije abantu, uyu mukobwa yayaherekeresheje amagambo agira ati “Iyaba arinjye nari kubikora bitandukanye. Ndi mu rukundo n’iyi ndirimbo.’’ maze ayiherekeresha ikimenyetso cy’umutima.’

Ni ubutumwa Harmonize yasamiye hejuru maze amwita umwami we nyuma yo kumubwira ko icyo ari cyo cyose ari icye, maze ashyiraho akamenyetso k’umwamikazi n’ak’umutima.

Amakuru ahari ahamya ko Harmonize avuye mu Rwanda we na Yolo The Queen bemeranyije urukundo nk’uko batangiye guca amarenga, ndetse mu minsi iza ibihe bitandukanye biraza gukurikiraho.


Yolo The Queen yajyanye na Harmonize muri Studio

Mu yandi makuru ariko akavuga ko Yolo The Queen mu minsi iza ari busange Harmonize muri Tanzaniya, nyuma y’uko yabanje muri Kenya aho afite igitaramo mbere y’uko yerekeza mu gihugu cyamubyaye.

Yolo The Queen yakuruye Harmonize

Harmonize, Yolo The Queen imwe mu mpamvu yamuzanye i Kigali



Ubutumwa bwa Yolo The Queen


Harmonize yamwise umwami


Harmonize yari amaze gutangaza ko ashaka guhura n'umubyeyi wa Yolo The Queen, maze Yolo amubwira ko agomba kubahuza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndayikeza lin 1 year ago
    Indirimbo zisha
  • Shadreck Nazareth boy1 year ago
    Vizuli sana harmonize uyo jeshi sio mtu wa kawaida siwezi kukataa kwasababu ilo lilikuwa wazim kabla hajaja uko luwanda so ngoja 2 tuwasubilie ipo sciku watayahweka wazhi





Inyarwanda BACKGROUND