Miss Rwanda 2022, Nishimwe Naomie n’umuvandimwe we bari kumwe n'abo beguriye imitima yabo bagaragaye bari kumwe mu Bwami bw’Abarabu.
Mu mafoto n’amashusho Miss Naomie yasangije
abamukurikira, yagaragaje ko akomeje kuryoherwa n’ibiruhuko by’isabukuru ye
arimo i Dubai aho ari kumwe n’umukunzi we Michael Tesfay.
Yasangije abamukurikira
ko yahahuriye n’umuvandimwe we Pamella Loana Uwase wahageze kuwa 28 Ukuboza
2022 ari kumwe n’umugabo we Carlos Martin Mwizerwa bari mu kwa buki.
Mu ifoto ibagaragaza bose mu byishimo
baba bicaranye n’umuvandimwe bazengurutswe n’urukundo, umwe ari kumwe n'umugabo we, undi ari kumwe n'umukunzi we bari mu bwato mu mazi magari, birebera ibyiza nyaburanga bitatse umujyi w’ubucuruzi
wa Dubai.
Mu mpera za 2022 ni bwo Loana na Carlos
biyemeje kubana akaramata nyuma yo gukundana bucece igihe kitari gito. Ni mu gihe
Miss Naomie na Michael Tesfay bo muri Mata 2022 ari bwo batangarije isi yose ko bari mu rukundo.
Kuri ubu aho Naomie ari, na Michael aba
ahari, ndetse batangiye kugenda bafatanya mu mishinga itandukanye bigaragara ko urukundo
rwabo rurenze kwishimisha ahubwo bagana ku kubana akaramata igihe kibibemereye.
Miss Naomie yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 23 afite umukunzi
Michael Tesfay umukunzi wa Naomie bari kumwe i Dubai
Umunezero ni wose ku bato bakundana bya nyabyo
Miss Naomie n'umuvandimwe we n'abo bihebeye mu rukundo mu bihe byiza i Dubai
TANGA IGITECYEREZO