Umuhanzi akaba n'Umutoza w'amakorali Schadrack Niyonzima yasohoye indirimbo ye ya gatatu yise "Ndashinganye" ikubiyemo ubutumwa bwo kwerekana ubuhangange abari muri Yesu bafite.
Schadrack Niyonzima ni umuhanzi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR Rukiri II akaba yaratangiye kuririmba nk'Umuhanzi ku giti cye mu mwaka wa 2020 nyuma yo gusanga ari byo bikwiriye. Ati "Nakuze ndi umuririmbyi mu ma korali atandukanye ariko naje gusanga bidahagije ndetse Imana nayo ibimfashamo.
"Guhera mu 2020 ni bwo natangiye gukora indirimbo ku giti cyanjye ariko na bwa buryo bwo muri korali nabwo sinaburetse kuko nubu ndi umwe mu batoza batoza amakorali atandukanye byose ndabishimira Imana.
Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo 3 harimo ebyiri z'amajwi n'amashusho n'indi imwe y'amajwi gusa. Aganira na inyaRwanda yatubwiye ko iyi ndirimbo "Ndashinganye" yayihawe n'Imana arimo gusenga kugira ngo ashimangire uburinzi bw'Imana ku bantu bayo.
Ati "Ni indirimbo nziza yaje muri njye ndayandika ariko bivuye ku Mwuka Wera wangendereye anyibutsa ko nashinganye muri Kristo Yesu".
Arakomeza ati: "Nkimara kubisobanukirwa neza nahise numva nabisangiza abantu benshi tukamenya uburinzi n'ubudahangarwa dufite muri Kristo Yesu. Ni ko kuyandika nyijyana muri studio, ubu ikaba iri hanze. Ndayibakumbuje muyirebe kandi irabafasha turashinganye ni ukuri".
Schadrack Niyonzima avuga ko icyifuzo cye ari ukuba umuyoboro mwiza ugeza benshi ku Mana ahanini biciye mu bibangano Imana igenda imushyira ku mutima ari nayo mpamvu afite izindi ndirimbo azasohora mu minsi iri imbere. Ati:
Intego mfite mu buzima bwanjye no muri uru rugaga rwa music Nyarwanda ni ukuba umuyoboro mwiza cyane Imana icishamo igaburira benshi bakagubwa neza mbese ni ukuba igikoresho cy'Imana mu gihe nk'iki kandi Imana izakomeza kunshoboza kuko guhera ntangiye hari ibihamya byinshi ngenda mbona y'uko Imana iri kumwe nanjye.
Yashimiye buri wese ugira uruhare rukomeye kugira ngo ivugabutumwa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo bukwirakwizwe hose, ati "Imana ijye ibaha imigisha myinshi. Nanashimira buri wese uri burebe ino ndirimbo ndaguhamiriza neza ko Imana iri buguhe umugisha kandi wizere udashidikanya urashinganye muri Kristo Yesu Umwami wacu".
Yashyize hanze indirimbo ya gatatu
Yashyize hanze indirimbo nshya yise "Ndashinganye"
Mu 2020 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "NDASHINGANYE" YA SCHADRACK NIYONZIMA
TANGA IGITECYEREZO