RFL
Kigali

Amasaziro ya Diamond Platnumz mu kangaratete kubwo gutonesha abana bamwe

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:2/12/2022 14:30
0


Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platnumz abarebera kure iby’imibereho yo mu bihe byo gusaza kwe, basanga ishobora kutazoroha kubwo gutonesha cyane abana bamwe.



Urebye uburyo Diamond atwaramo abana yabyaranye n’abagore batatu bazwi bigaragara ko harimo itandukaniro rinini, aho usanga umwanya munini awuharira abana 2, Nillan na Tiffa yabyaranye na Zari abandi agasa n’ubirengagiza.

Ibintu abarebera kure amasaziro y’uyu mugabo babona ari kureba hafi cyane no kwishuka, kuko nta mwana undi kandi uwo ari we wese aba akura kandi arora bityo basanga bishobora kuzagorana kuba yagira uwo akenera mubo yirengagiza bamaze gukura.

Ibi bikaba byaratangiye kuvugwa cyane ubwo uyu muhanzi yagaragaraga ari kumwe na Zari n’abana be bamubaza niba koko ibyo babwiwe na nyina [Zari] ari ukuri, ari we watumye batandukana akabihakanira kure.

Muri aya mashusho kandi Diamond yumvikanye abajijwe na Nillan na Tiffah niba bafite abandi bavandimwe yabyaranye n’abandi bagore, nabyo avuga ko atari byo.

Abantu benshi bagaragaje ko ibyo yakoze ataribyo habe namba, kuko yari akwiye kubwira abana ko abafite kandi byaba na ngombwa akabahuza kuko igihe basanga kigeze.

Igitekerezo cyo kuba abana bahura Tanasha Donna yumvikanye avuga ko agishyigikiye, kandi na Hamisa Mobeto bakunda kuganira yumva atabyanga.

Nyamara n’ubwo yabwiwe ibi bikaza no gukurizaho gukuraho amashusho yari yasangije abamukurikira, ariko nta mpinduka yigeze agaragaza ngo atangire gusaranganya mu buryo bungana urukundo abana bose, yakomeje kwibanda kubo afitanye na Zari.

Kuri ubu inkuru ikaba yongeye no kuba kimomo ko umwana yabyaranye na Hamisa Mobeto atari we wamubyaye, ibintu bifite aho bihurira n’uko gusumbanya abana mu buryo bugaragara.

Ni ibintu byarakaje bikomeye Hamisa Mobeto avuga ko abantu batagakwiye kuba binjira mu buzima bw’umwana, kuko atumva impamvu yo kumwibasira. Kugeza ubu ntacyo Diamond aratangaza kubikomeje kuvugwa.

Diamond Platnumz imyitwarire ku bana ishobora kuzarangira ibaye ikibazo mu mboni z’abasesenguzi, mu bijyanye n’abana be ibintu byamaze gufate indi ntera.Diamond aravugwaho itonesha ry'abana bamwe

Kudafata abana bose kimwe abantu basanga bishobora kuzatuma yicuza mu gusaza kwe

Kugeza ubu Diamond afite abana bane bazwi n’ubwo yigeze kumvikana avuga ko hari n'abandi batazwi

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND