Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye nka Diamond Platnumz abarebera kure iby’imibereho yo mu bihe byo gusaza kwe, basanga ishobora kutazoroha kubwo gutonesha cyane abana bamwe.
Urebye uburyo Diamond
atwaramo abana yabyaranye n’abagore batatu bazwi bigaragara ko harimo itandukaniro
rinini, aho usanga umwanya munini awuharira abana 2, Nillan na Tiffa yabyaranye
na Zari abandi agasa n’ubirengagiza.
Ibintu
abarebera kure amasaziro y’uyu mugabo babona ari kureba hafi cyane no kwishuka, kuko nta mwana undi kandi uwo ari we wese aba akura kandi arora bityo basanga
bishobora kuzagorana kuba yagira uwo akenera mubo yirengagiza bamaze gukura.
Ibi bikaba
byaratangiye kuvugwa cyane ubwo uyu muhanzi yagaragaraga ari kumwe na Zari n’abana
be bamubaza niba koko ibyo babwiwe na nyina [Zari] ari ukuri, ari we watumye
batandukana akabihakanira kure.
Muri aya mashusho
kandi Diamond yumvikanye abajijwe na Nillan na Tiffah niba bafite abandi
bavandimwe yabyaranye n’abandi bagore, nabyo avuga ko atari byo.
Abantu benshi
bagaragaje ko ibyo yakoze ataribyo habe namba, kuko yari akwiye kubwira abana ko
abafite kandi byaba na ngombwa akabahuza kuko igihe basanga kigeze.
Igitekerezo
cyo kuba abana bahura Tanasha Donna yumvikanye avuga ko agishyigikiye, kandi na
Hamisa Mobeto bakunda kuganira yumva atabyanga.
Nyamara n’ubwo
yabwiwe ibi bikaza no gukurizaho gukuraho amashusho yari yasangije
abamukurikira, ariko nta mpinduka yigeze agaragaza ngo atangire gusaranganya mu
buryo bungana urukundo abana bose, yakomeje kwibanda kubo afitanye na Zari.
Kuri ubu
inkuru ikaba yongeye no kuba kimomo ko umwana yabyaranye na Hamisa Mobeto atari
we wamubyaye, ibintu bifite aho bihurira n’uko gusumbanya abana mu buryo
bugaragara.
Ni ibintu
byarakaje bikomeye Hamisa Mobeto avuga ko abantu batagakwiye kuba binjira mu
buzima bw’umwana, kuko atumva impamvu yo kumwibasira. Kugeza ubu ntacyo Diamond
aratangaza kubikomeje kuvugwa.
Diamond
Platnumz imyitwarire ku bana ishobora kuzarangira ibaye ikibazo mu mboni z’abasesenguzi, mu bijyanye n’abana be ibintu byamaze gufate indi ntera.
Kudafata abana bose kimwe abantu basanga bishobora kuzatuma yicuza mu gusaza kwe
Kugeza ubu Diamond afite abana bane bazwi n’ubwo yigeze kumvikana avuga ko hari n'abandi batazwi
TANGA IGITECYEREZO