Umuraperi Kanye West arashinjwa n’abakozi ba kompanyi ye ya Yeezy kuba umugabo utagira kwiyubaha muri we uhuragura amagambo. Abakozi be banamushinja kubereka amafoto y’ubwambure bw’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian.
Umwe mu bahoze
ari abakozi b’uyu mugabo mu ikompanyi ya Yeezy, yatangaje ko Kanye West
yamweretse amafoto y’ubwambure bwa Kim Kardashian.
Yagize ati: ”Rimwe twari kumwe muri 2018 anyereka umugore we yambaye ubusa ambwira ngo dore ibyo Kim anyoherereje.”
Si we wenyine kandi watangaje ibyo kuba Kanye nta cyubahiro agira muri we kuko benshi mu bakozi b’uyu mugabo bavuze ko yagiye abereka amashusho ya filime z’urukozasoni mu bihe bitandukanye, ndetse akayereka abakozi b’abakobwa bamukorera.
Bivugwa ko ibi ari na byo byakuruye ibibazo uyu mugabo yagiranye n’ikompanyi
ya Adidas kuko abakozi be bagiye batanga kenshi ibibazo by’ihohoterwa abakorera.
Kanye West, ubwe yatangaje ko yamaze kuba imbata ya filime z’urukozasoni byanabaye imbarutso yo gutandukana kwe na Kim Kardashian. Hari n'aho bigaragara ko yigeze kwereka bamwe mu bayobozi ba Adidas izi filime.
Kanye West arashijwa kwereka abakozi ubwambure bw'umugore we
Kim na Kanye bafitanye abana bane
Aheruka gutangaza ko yabaye imbata ya filime z'urukozasoni
Kanye West na Kim bari biyemeje kubana mu mwaka wa 2014
TANGA IGITECYEREZO