RFL
Kigali

Nta cyubahiro agira muri we: Kanye West yeretse abakozi ubwambure bwa Kim Kardashian

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/11/2022 13:17
0


Umuraperi Kanye West arashinjwa n’abakozi ba kompanyi ye ya Yeezy kuba umugabo utagira kwiyubaha muri we uhuragura amagambo. Abakozi be banamushinja kubereka amafoto y’ubwambure bw’uwahoze ari umugore we Kim Kardashian.



Umwe mu bahoze ari abakozi b’uyu mugabo mu ikompanyi ya Yeezy, yatangaje ko Kanye West yamweretse amafoto y’ubwambure bwa Kim Kardashian.

Yagize ati: ”Rimwe twari kumwe muri 2018 anyereka umugore we yambaye ubusa ambwira ngo dore ibyo Kim anyoherereje.” 

Si we wenyine kandi watangaje ibyo kuba Kanye nta cyubahiro agira muri we kuko benshi mu bakozi b’uyu mugabo bavuze ko yagiye abereka amashusho ya filime z’urukozasoni mu bihe bitandukanye, ndetse akayereka abakozi b’abakobwa bamukorera.

Bivugwa ko ibi ari na byo byakuruye ibibazo uyu mugabo yagiranye n’ikompanyi ya Adidas kuko abakozi be bagiye batanga kenshi ibibazo by’ihohoterwa abakorera.

Kanye West, ubwe yatangaje ko yamaze kuba imbata ya filime z’urukozasoni byanabaye imbarutso yo gutandukana kwe na Kim Kardashian. Hari n'aho bigaragara ko yigeze kwereka bamwe mu bayobozi ba Adidas izi filime.

Kim Kardashian yiyemeje gutandukana na Kanye

Kanye West arashijwa kwereka abakozi ubwambure bw'umugore we

Kim na Kanye bafitanye abana bane

Aheruka gutangaza ko yabaye imbata ya filime z'urukozasoni

Kanye West na Kim bari biyemeje kubana mu mwaka wa 2014






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND