Naomie, imfura mu buzukuru ba Perezida Joe Biden wujuje imyaka 80, yasezeranye kubana akaramata na Peter Neal mu birori byabereye muri White House.
Ku
isaha ya saa tanu z’igitondo zo kuwa 19 Ugushyingo 2022, mu gace kazwi nka South
Lawn gaherereye muri White House, ni bwo Naomi Biden imfura mu buzukuru ba Perezida Biden, yasezeranye kubana akaramata na Peter Neal mu birori byitabiriwe n’abantu
babarirwa muri 250.
Mu
ijambo ryavuzwe na Perezida Biden n’umufasha we, bagarutse ku byishimo bibuzuye
umutima bagira bati: ”Byari umunezero kubona Naomi akura, kuri ubu dutewe ishema
no kubona abonye uwo bazabana ubuzima busigaye tubifurije urugo rwuzuye inseko
n’urukundo.”
Naomi yari yambaye ikanzu yatunganijwe na Grace Kelly bivuye ku gitekerezo cy'iyigeze kwambarwa na Ralph Lauren.
Ibi birori byateguwe numwe mu bahanga mu
bijyanye n’ubukwe, Bryan Rafanelli wanateguye ibirori bya Chelsea Clinton.
Naomi yaciye agahigo ka 19 ko kugira ubukwe bubereye muri White House mu mateka. Ubwaherukaga
ni ubwa Peter Souza wari uyoboye abafotogarafe bafotoraga Perezida Obama na Rose
Garden bwabaye mu mwaka wa 2013.
Ubukwe
bwa Naomi bwageranijwe n'ubwa Tricia
Nixon washyingiranwe na Edward Finch Cox hari mu mwaka wa 1971, nabwo bukaba bwarabereye muri White House.
Ubu
bukwe bwabaye mu gihe cy'ibyishimo kuri Joe Biden wujuje imyaka 80
kuwa 20 Ugushyingo 2022 kuko yabonye izuba kuwa
20 Ugushyingo 1942.
Naomi
wasezeranye, ni umwuzukuru wa Joe Biden. Yabyawe na Hunter [umuhungu wa Joe Biden] n’uwahoze ari umugore we Kathleen
Buhle. Ababyeyi b’uyu mukobwa bahuriye muri Portland muri Leta ya
Oregon.
Izina yahawe rya Naomi ni iry’imfura y’umukobwa wa Perezida Joe
Biden waguye mu mpanuka y’imodoka mu mwaka wa 1972. Mu bivugwa ni uko uyu mukobwa
birenze kuba umwuzukuru gusa, ahubwo ni n'inshuti magara ya sekuru akanaba Perezida wa
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Naomi ari no mu bateye Joe Biden imbaraga zo kwemera kwiyamamariza kuyobora Amerika.
Peter
washyingiranwe na Naomie asanzwe ari umwe mu bakozi ba Leta mu bijyanye n’umutekano
akanagira imbaraga mu bijyanye na politike.
Yatangiye akora imenyereza mwuga muri White House nyuma yo gusoza mu ishami rya
‘Political Communication’ muri Kaminuza ya George Washington, icyo gihe Obama ni we wari mu mwanya w’ubuyobozi.
Ibirori
by'aba bombi byasojwe no kwiyakira muri State Dining Room ndetse ibyishimo
bikomereza muri White House, abatumiwe basangira umutsima banishimana babyina.
TANGA IGITECYEREZO