RURA
Kigali

Kayonza : Bahangayikishijwe n'inzoga yitwa “Nzoga Ejo”

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:20/11/2022 14:44
0


Abaturage batuye mu murenge wa Rwinkwavu, bahangayikishijwe n'inzoga yiswe "Nzoga Ejo".



Iyi nzoga abaturage bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, bavuga ko ikomeje kugira ingaruka ku baturage bayinywa ndetse no ku miryango yabo. Bamwe mu baturage bavuga ko iyi nzoga igura amafaranga 200, ariyo mpamvu abaturage bakunda kuyinywa kuko igiciro cyayo ari gito.

Abaturage barimo abagore babwiye Yongwe TV dukesha iyi nkuru ko abagabo banywa iyi nzoga, kuburyo batakibasha kubahiriza inshingano zo gukemura ibibazo byo mu ngo zabo.

Umwe mu bagore ahamya ko kubera iyi nzoga umugabo we atakibasha gutunga urugo, ahubwo ibibazo byose bigaharirwa umugore, umugabo akinywera “Nzoga ejo”.

Ati" Iyi nzoga umugabo wayinyweye ntaba agishoboye gutunga urugo rwe. nkanjye ndi umugore nkaba umugabo, kandi mfite umusaza wakabaye amfasha ku buryo no kugura imbuto ari njye  wirwariza."

Abagore bo muri aka gace bagaragaye mu mashusho ya Yongwe TV basinze ku manywa y'ihangu, bumvikana bavuga ko banywa inzoga yitwa “Nzoga ejo” ndetse banagaragaza ko bayishimira.

Ubuyobozi bw'akarere ka Kayonza bwemeza ko iyo nzoga ari inkorano itemewe, nk’uko byemezwa na Nyemazi John Bosco, umuyobozi w'ako karere.

Ati" Iyo nzoga n'izindi z'inkorano ntabwo zemewe. "

Uretse mu karere ka Kayonza iyi nzoga yitwa "Nzoga Ejo" abaturage bo mu karere ka Gicumbi nabo muri Kanama 2022, bavuze ko bahangayikishijwe n’iyo Nzoga.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND