Kigali

Korali Amahoro ya ADEPR Remera yasohoye indirimbo 'Umurengezi' inateguza izindi nyinshi-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/10/2022 12:24
0


Korali Amahoro ikorera umurimo w'Imana muri ADEPR Remera, ikaba imwe mu zikunzwe cyane mu gihugu, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'Umurengezi' yasohokanye n'amashusho yayo. Iyi ndirimbo bashyize hanze ije iserukira izindi nyinshi bahishiye abakunzi babo muri aya mezi asoza umwaka wa 2022.



Perezida wa Korali Amahoro, Nagiriwubuntu Dione, yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya bise "Umurengezi" ikubiyemo byinshi birimo "kubwira abantu ko bakwiye kuvana amaso yabo ku bindi byakwiringirwa bakayahanga Imana kuko ariwe murengezi wacu w’ibihe byose".

Yakomeje avuga banditse iyi ndirimbo bisunze Zaburi 124. Baririmba bagira bati: "Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu, Abe ari ko Abisirayeli bavuga none. Iyaba Uwiteka atari we wari uri mu ruhande rwacu, ubwo abantu baduhagurukiraga, baba baratumize bunguri tukiri bazima.

Ubwo umujinya wabo wacanwaga kuri twe, amazi aba yaraturengeye rwose, isūri iba yaratembye ku bugingo bwacu, amazi yihindurije aba yaratembye ku bugingo bwacu".

Amashusho y’iyi ndirimbo nshya "Umurengezi" ya Korali Amahoro, yakozwe na Karenzo Pro umaze kubaka izina rikomeye mu gutunganya amashusho y'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yaba iz’abahanzi ku giti cyabo ndetse n’amakorali.

Korali Amahoro ni yo ya mbere yatangiranye n’itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera hagati y’umwaka wa 1986 na1989. Izina "Amahoro" baryiswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi korali ifite Album zirenga 7 harimo n'iyamenyekanye cyane yitwa "Ntabwo yakuretse".

Korali Amahoro izwi cyane mu bikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda aho buri mwaka itegura igiterane gikomeye cyitwa "Amahoro Celebration", kiba gifite intego yo gushima Imana ku bw'Amahoro, Ubumwe n’Ubwiyunge yatanze mu gihugu cy'u Rwanda.


Korali Amahoro yateguje izindi ndirimbo nshya muri uyu mwaka wa 2022

REBA HANO INDIRIMBO "UMURENGEZI" YA KORALI AMAHORO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND