FPR
RFL
Kigali

Ahantu 5 ho gutemberera ku isi mu bihe bya Noheri

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:19/10/2022 11:42
0


Dore ahantu 5 ku isi wakizihiriza umunsi wa Noheri



Noheri ni umunsi mukuru ku isi hose wizihizwa n'abantu batitaye ku idini cyangwa aho baherereye. Mu gukora urutonde rw'ahantu hatanu ku isi ushobora kwizihiriza uyu munsi, twifashishije igitabo cyitwa Lonely Planet's 1000 Ultimate, gifite inararibonye ku hantu heza ku isi.

1. Umujyi wa Bethlehem 


Kuri ubu abantu benshi basa n'abibagiwe ubusobanuro bwa Noheri, ku bakizirikana uyu munsi w'ibirori, nta kintu cyabarutira gukorera urugendo mu mujyi Yesu yavukiyemo, i Bethlehem. 

Uyu mujyi wa kera, mu ijoro rishyira kuri noheri bacana ishyamba ry'ibiti bya noheri, ku isaha ya saa sita zuzuye abantu bagateranira muri kiliziya ya Mutagatifu Gatarina bagasomerwa misa.

2. Umudugudu wa Santa Claus uri muri Finland 


Umudugudu wa Santa Claus utuwemo na Papa Noheri, uri mu gace kitwa Artic Circle kari mu Majyaruguru y'igihugu cya Finland. Papa Noheri amara umwaka wose muri ako gace yita ku nshingano ze mu buzima, zirimo kuzamura imibereho y'abana, kwita ku bakuze, gukwirakwiza ubutumwa bw'urukundo n'umwuka wa noheri ku isi yose.   

Aka gace atuyemo karangwa n'imbeho n'urubura rwinshi ruri hejuru y'amashyamba n'amazu bigize agace kanini, hari na Pariki ya Santa itari kure y'uwo mudugudu, bituma haba ahantu heza ho gusura mu bihe bya Noheri.

3. Umujyi wa New York muri Amerika 


Mu gihe cya Noheri, umujyi wa New York uba wuzuyemo amatara menshi, ndetse kiba ari gihe cyo kwishimira ibihe by'imbeho, hari ibikorwa byinshi bihakorwa birimo kujya guhaha mu masoko, kujyana n'inshuti cyangwa umuryango mu birori bitandukanye, cyangwa kureba ibiganiro nka Radio City Christmas spectacular.

Ikiganiro cya Radio City Christmas Spectacular

Ibindi tutakibagirwa ni ukujya kureba igiti kinini cya Noheri ku isi gicanywa mu kigo cya Rockefeller mu ntangiriro z' Ukuboza, imikino yo gusiganwa ku rubura n'ibindi.  

4. Umucanga wo ku nyanja ya Bondi, muri Australia  

Umucanga wo ku nyanja wa Bondi uri mu majyaruguru ya Australia ndetse hakaba ahantu heza ho kwizihiriza noheri, uyu mucanga uba usa umweru uba ucanyeho akazuba n'amatara meza, ku munsi nyiri zina wa Noheri hateranira amatsinda y'abakora imyidagaduro, abavanga imiziki n'abakerarugendo bakizihiriza hamwe noheri n'abana b'impfubyi  

5. Misa ya saa sita z'ijoro mu mujyi wa Vatican muri Italy 

Basilica ya Mutagatifu Petero

Idini Gatolika rizi cyane ibijyanye no kwizihiza Noheri, umujyi wa Vatican uhorana ibihe bidasanzwe mu gihe cy'umwaka wose, ariko mu Kuboza bikaba akarusho. Mu duce dutandukanye turimo nka St Peter's square, Piazza Navona no muri kiliziya ya Santa Maria hatakwa amashusho menshi yerekana iby'ivuka rya Yesu.

Mw'ijoro rya Noheri no ku munsi wa Noheri, Vatican iba agace ka mbere gakurura ba mukerarugendo benshi, ku isaha ya saa sita zishyira ku munsi wa Noheri hasomwa misa muri Basilika ya Mutagatifu Petero.

Amashusho atandukanye amanikwa mu mujyi wa Vatican kuri Noheri









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND