Umunyamideli n’umukinnyi wa filimi uzwi cyane muri Bollywood Harnaaz Sandhu wegukanye ikamba riri muri ane akomeye ku isi rya Miss Universe 2021, yavuze ko abantu bakomeje kumwotsa igitutu no kumubuza ubwisanzure bitewe n'uko ngo yabyibushye.
Sandhu w’imyaka 22 yabwiye Ikinyamakuru cya
People ati:”Mu kuri nabashishije kubyibuha ibintu njye bidafite icyo bintwaye
habe nta kimwe ariko abantu baranyihaye bantera amabuye.”
Agaruka ku buryo byamutunguye, uburyo abantu batabashije
kwakira uko yahisemo ko umubiri we umera, yagiz ati:”Byarantunguye, birangora kubyakira
ukuntu abantu bashobora gufata umwanya wo kunjora kuba narabyibushye.”
Avuga ko byamubabaje ndetse bigatangira no gutuma yumva
atisanzuye ati:”Kuba Nyampinga ubundi ntabwo ahanini ari uko uteye ahubwo ni cyo
ufite muri wowe kandi ushoboye ariko ibyo abantu si ko babifata;
Ndetse ntabebeshye bisigaye bimbangamira kuba najya imbere y’abantu
kuko mba nzi ko icyo babona ari uko nabyibushye kurusha ibyo ngiye kubagezaho.”
Mu Ukuboza umwaka wa 2021 ni bwo Sandhu yambitswe ikamba rya Miss Universe nk'umwe mu bakobwa b’ubwiza buhiga ubw’abandi ku isi aca agahigo kataherukaga mu Buhinde mu myaka 21.
Sandhu ariko akaba yari yaragiye yegukana andi makamba atandukanye kuva mu bwangavu nka Miss Chandigarh 2017, Miss India Punjab 2019.
Miss Universe 2021 Sandhu yavuze ko abangamiwe n'uko abantu bamwihaye ngo yarabyibushye
Yagiye yegukana amakamba y'ubwiza anyuranye
Imyaka yari ibaye 21 u Buhinde butabona ikamba ry'ubwiza rya Miss Universe
TANGA IGITECYEREZO