RFL
Kigali

Mu kuri njye narabyibushye-Miss Universe Sandhu yavuze ko akomeje kwibasirwa mu buryo bumubuza ubwisanzure-AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:5/08/2022 11:44
0


Umunyamideli n’umukinnyi wa filimi uzwi cyane muri Bollywood Harnaaz Sandhu wegukanye ikamba riri muri ane akomeye ku isi rya Miss Universe 2021, yavuze ko abantu bakomeje kumwotsa igitutu no kumubuza ubwisanzure bitewe n'uko ngo yabyibushye.



Sandhu w’imyaka 22 yabwiye Ikinyamakuru cya People ati:”Mu kuri nabashishije kubyibuha ibintu njye bidafite icyo bintwaye habe nta kimwe ariko abantu baranyihaye bantera amabuye.”

Agaruka ku buryo byamutunguye, uburyo abantu batabashije kwakira uko yahisemo ko umubiri we umera, yagiz ati:”Byarantunguye, birangora kubyakira ukuntu abantu bashobora gufata umwanya wo kunjora kuba narabyibushye.”

Avuga ko byamubabaje ndetse bigatangira no gutuma yumva atisanzuye ati:”Kuba Nyampinga ubundi ntabwo ahanini ari uko uteye ahubwo ni cyo ufite muri wowe kandi ushoboye ariko ibyo abantu si ko babifata;

Ndetse ntabebeshye bisigaye bimbangamira kuba najya imbere y’abantu kuko mba nzi ko icyo babona ari uko nabyibushye kurusha ibyo ngiye kubagezaho.”

Mu Ukuboza umwaka wa 2021 ni bwo Sandhu yambitswe ikamba rya Miss Universe nk'umwe mu bakobwa b’ubwiza buhiga ubw’abandi ku isi aca agahigo kataherukaga mu Buhinde mu myaka 21. 

Sandhu ariko akaba yari yaragiye yegukana andi makamba atandukanye kuva mu bwangavu nka Miss Chandigarh 2017, Miss India Punjab 2019.

Miss Universe 2021 Sandhu yavuze ko abangamiwe n'uko abantu bamwihaye ngo yarabyibushye

Yagiye yegukana amakamba y'ubwiza anyuranye

Imyaka yari ibaye 21 u Buhinde butabona ikamba ry'ubwiza rya Miss Universe




 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND