Kigali

MTN na Mobile Money Rwanda batangaje umusaruro w’igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/05/2024 15:29
0


Ikigo cy’Itumanaho MTN Rwanda na Mobile Money Rwanda Ltd bashyize ahagaragara raporo ikubiyemo aho igihembwe cya mbere kibasize mu bijyanye n’imikorere ndetse n’inyungu binjije muri rusange.



Binyuze mu Isoko ry’Imigabane mu Rwanda, ibi bigo byombi byasohoye raporo y’uko igihembwe cya mbere cyagenze cyashyizweho akadomo ku ya 31 Werurwe uyu mwaka.

Muri iyi raporo, hagaragaramo ko sosiyete ya MTN Rwanda yungutse 7.0% by'abafatabuguzi bakoresha serivisi zayo ugereranije n'umubare wari uhari mu gihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2023, bituma bagera kuri miliyoni 7.4.

Mobile Money Rwanda Ltd (MMRL), ishami rya MTN Rwanda, yerekanye uko yagiye yunguka muri iki gihembwe, aho abakoresha MoMo biyongereye ku kigero cya 16.8% bigatuma bagera kuri miliyoni 5.1 bose hamwe. Ni mu gihe inyungu ifatika yiyongereye ku kigero cya 31.5% ugereranije n’umwaka ushize.

Gutera imbere kwa serivisi za MoMo, bwatumye amafaranga yose yinjira avuye muri MoMo yiyongera ava kuri 22.5% yinjiye mu gihembwe cya mbere agera kuri 26.1% yinjiye mu gihembwe cya mbere cya 2024.

Muri iki gihembwe kandi, MoMo yarakoreshejwe cyane mu bucuruzi, aho abayikoresha bishyura bavuye ku bihumbi 197 bakagera ku bihumbi 427, aho ayo mafaranga boherezanya yavuye kuri miliyoni 181(18%), akagera kuri tiriyari 2 n'ibihumbi 300 (49%).

Ni mu gihe ku ruhande rwa MTN Rwanda, abagura telefoni zigezweho biyongereye ku kigero cya 29.2%, abafatabuguzi bakiyongera ku kigero cya 13.6%, ibyatumye bahita bagera kuri miliyoni 2.5.

Iri terambere ryihutishijwe ahanini na gahunda ya Connect Rwanda 2.0 yamuritswe muri Werurwe 2024, ishishikariza abanyarwanda kugura telefoni zihendutse kandi zikoresha interineti ya 4G zitwa Ikosora+ ziboneka ku mafaranga 20,000 Frw gusa.

Muri iki gihembwe gusa, abakoresha interineti ya MTN bazamutseho 30% ugereranije n'umwaka ushize.

Umuyobozi mukuru ushinwe imari muri MTN Rwanda Mark Nkurunziza, yatangaje ko bishimira iterambere bagezeho mu gihembwe cya mbere, ariko agaragaza ko hari byinshi byagendaga bibashyiraho igitutu mu kwinjiza kwabo, nko kugabanuka kw'abagura pake yo guhamagara n'izindi mbogamizi nke zagiye zivukamo.

Nubwo hari ibitaragenze neza cyane ariko, Mark yashimangiye ko bitigeze bibaca intege ahubwo bakomeje ingamba mu kugera ku musaruro mwiza kurushaho mu bindi bihembwe biri imbere.

Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe agaruka kuri uyu musaruro yagize ati: "Muri rusange, twishimiye kubona iterambere ryiyongera mu bakiliya bacu, imikorere myiza ya MoMo, ndetse n'imbaraga gahunda yacu ya Connect Rwanda 2.0 ikomeje kugira, igamije kutagira uwo iheza mu ikoranabuhanga rigezweho."

Mapula yagarutse no kuri gahunda yo guhemba abagore b'indashyikirwa bitabiriye Connect Women ubwo yabaga ku nshuro ya 5, amafaranga angana na miliyoni 8.7 Frw. Iyi gahunda, ishimangira uruhare rwa MTN Rwanda mu gushyigikira no kongerera ubushobozi abagore mu nzego zitandukanye z'ubucuruzi.

Nyuma yo gutangaza iyi raporo, MTN Rwanda yahamije ko ikomeje gushyira imbaraga zose mu kwita ku bakiliya bayo, kwihutisha iterambere ryayo muri rusange no kuzamura iterambere ry'ibikorwa remezo mu cyerekezo cyayo 2025. 


Umusaruro w'igihembwe cya mbere cy'umwaka wa 2024 muri MTN Rwanda wazamuwe cyane na gahunda ya Connect Rwanda 2.0 igamije kutagira umunyarwanda usigara inyuma mu ikoranabuhanga rigezweho binyuze muri telefoni zihendutse kandi zigezweho za Ikosora+    






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND