RFL
Kigali

Jimmy Gatete yahishuye ko Rayon Sports yakoze amanyanga mu kumukura muri Mukura

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/05/2024 13:36
0


Rutahizamu akaba n'umunyabigwi w'ikipe y'igihugu Amavubi Jimmy Gatete, yavuze ko Rayon Sports yakoze igisa n'amanyanga mu kumukura muri Mukura mu 1996.



Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda mu kiganiro cy'urubuga rw'imikino. Ubwo iki kiganiro cyari gitangiye, Jimmy Gatete yasabwe kuvuga mu nshamake uko yatangiye umupira w'amaguru ndetse n'amakipe yanyuzemo biza gutuma agaruka ku buryo yavuye muri Mukura yerekeza muri Rayon Sports.

Yagize Ati"Hari umuco wari uhari mu Rwanda, iyo ikipe zisohotse zatiraga abakinnyi, bakaza kubafasha. Ni byo bakoze kuri njye, mva muri Mukura njya muri Rayon Sports. Barantiye, nagombaga gusubirayo, noneho navuga ko Rayon Sports yakoze amanyanga, ikoresha amayeri nsigara muri Rayon Sports, banga ko nsubira inyuma kuko bitwaje ko nasinye ikarita ya CAF mbere y’uko nsinya Licence ya Federasiyo. Rero bavuga ko iyo uyisinye mbere y’indi, bahita babibara ko uri uw’iyo kipe. Ni uko byagenze ariko ntibyazana ikibazo."

Jimmy Gatete kandi yavuze ko ageze muri Rayon Sports yayigiriyemo ibihe byiza byumwihariko mu 1997 ubwo yatsindaga APR FC ibitego byenda kugera ku 10 mu mwaka wose w'imikino, harimo ibitego 3 yayitsinze mu mukino umwe. 

Jimmy Gatete yagiranye ibihe byiza na Rayon Sports dore ko banatwaranye igikombe cya CECAFA mu 1998





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND