Kigali

Christopher yakiranwe urugwiro muri Canada - AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:8/05/2024 15:33
0


Christopher Muneza yamaze kugera muri Canada aho afite ibitaramo bibiri mu mijyi itandukanye y’iki gihugu.



Mu masaha y’umugoroba yo kuwa 06 Gicurasi 2024 ni bwo Christopher yafashe rutema ikirere yerekeza muri Canada aho yahagurukanye na bamwe mu bantu be ba hafi.

Nk'uko yabitangarije inyaRwanda, kugenda hakiri kare ni ukugira ngo abashe kunoza neza imyiteguro n’itsinda rizamufasha bari bamaze igihe bitozanya.

Ubwo yageraga muri Canada by’umwihariko mu mujyi wa Montreal ari na ho azataramira bwa mbere, yakiranwe urugwiro. Yashyikirijwe ururaho nk’ikimenyetso cy'uko bishimiye kuba ahageze.

Kuwa 11 Gicurasi 2024 ni bwo azataramira muri Montreal. Ni mu gihe kuwa 18 Gicurasi 2024 azataramira muri Ottawa, gusa birashoboka ko ibitaramo ahafite bishobora kwiyongera.

Ni Christopher werekeje muri Canada nyuma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mbere yo kugenda, yabanje gushyira hanze indirimbo yise ‘Vole’.

Uyu musore ageze kure kandi imyiteguro yo gushyira hanze Album ya Gatatu avuga ko isa nk'iyarangiye ikibura ari ugutangaza amatariki n’indirimbo ziyigize.Christopher ari kubarizwa muri Canada aho afite ibitaramo bitandukanye Kugeza ubu imijyi ibiri niyo yamaze gutangazwa ko azataramiramo uretse ko ishobora kwiyongera Aheruka gushyira hanze indirimbo yise Vole avuga ko imbarutso yo kuyishyira hanze byihuse ari Element na Sean Brizz bayikunze cyaneBamwe mu bagiye kwakira Christopher ubwo yageraga muri Canada Ari kubarizwa muri Montreal umujyi azataramiramo bwa mbere 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND