RFL
Kigali

Kicukiro: Umujura yacakiwe na Polisi agarutse gutwara moto yahishe mu gihuru

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:28/07/2022 10:19
0


Uwitwa Ndatimana Issa yisanze mu maboko ya Polisi ubwo yari agarutse gutwara moto hari hashize amasaha macye yibye akayihisha mu gihuru. Polisi ivuga ko uyu mujura yafashwe nyuma y’uko nyiri moto yatabaje avuga ko yibwe moto kandi ko ifite ikoranabuhanga rya GPS rifasha kumenya aho ikintu giherereye.



Iyi moto yari yibwe ku wa 25 Nyakanga, ni iyo  mu bwoko bwa TVS RE 562 L. Ndatimana wari wayibye yafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga. Uyu mujura abaye uwa kane ufashwe nyuma y’iminsi itatu hafashwe abandi batatu bari bibye moto ebyiri mu Karere ka Nyagatare na Nyarugenge. 

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Sylvester Twajamahoro yagize ati: ”Ku Cyumweru ahagana saa tanu z’ijoro Polisi yahawe amakuru na nyiri moto ko yayibwe ubwo yari asize aparitse mu Kagari ka Gahanga, Umurenge wa Gahanga, agiye aho bacuruza lisansi agarutse arayibura, ariko avuga ko yari ifite ikoranabuhanga rya GPS rifasha kumenya aho iri kugendera. Ahagana saa saba za mu gitondo hifashishijwe ikoranabunga rya GPS bayisanze mu gihuru mu Kagari ka Murinja aho uwayibye yari yayihishe”.

Yongeyeho ko hashize akanya moto ifashwe uwayibye yaje kuyireba aho yari yayihishe na we ahita atabwa muri yombi arafungwa. Moto yari yibwe yashyikirijwe nyirayo witwa Hakizimana Eric wanashimiye Polisi y’u Rwanda yamufashije kubona moto ye. Uwafashwe we yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ngo hakurikizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni mu gihe ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu umujura yacakiwe na Polisi nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Src: Imvaho Nshya 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND