Umunyamakuru wa Isango Star, Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, uri mu bashyushyarugamba (MC) bazayobora igitaramo gitegerejwe na benshi cya The Ben, yavuze ko imyiteguro ayigeze kure kandi ko azatuma abantu barushaho kunyurwa mu buryo budasanzwe.
Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Tessy umukobwa ukiri muto
ariko ukomeje kuzamuka neza mu itangazamakuru n’imyidagaduro muri rusange, yatangiye asobanura uko yahuje n'abateguye igitaramo cya "Rwanda Rebirth
Celebration".
Tessy yagize ati:” Twahuye nyuma y'uko babonye ibikorwa nakoze
muri uyu mwaka bituma bifuza ko twazakorana, tunaganiye nitwagorana twese yaba mu mikorere n’amafaranga.”
Akomeza agaruka ku buryo yiteguye kuyobora igitaramo
gikomeye bwa mbere mu mateka ye ati: ”Imyiteguro nyigeze kure, ndimo gukora ubushakashatsi kuko nzakorana n’aba MC bakuze, gusa abantu banyitegeho
ibintu bidasanzwe.”
Uyu munyamakurukazi n’umushyushyarugamba kandi yagize
ubutumwa agenera abakunzi b’umuziki nyarwanda ati: ”Icyo nabwira abantu ni ukugura
amatike kandi ku bantu bari kure ya BK Arena nta mpungenge hari uburyo
bwashyizweho bw'imodoka zizabatwara.”
Mu busanzwe Tessy ni umukobwa w’imyaka 21 w'amavuko wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Sana Radio, Family TV ndetse na Isango Star akorera magingo aya.
Mu bikorwa bijyanye no kuyobora ibirori n’ibitaramo amaze gukora, harimo ibihembo bya Isango na Muzika kimwe n'umuhango wo gutanga ibihembo ku banyempano bahize abandi mu gusubiramo no kubyina indirimbo ya Charly na Nina yitwa ‘Lavender’.
Igitaramo cya Rwanda Rebirth Celebration kikaba kizaba kuwa
06 Kanama 2022 kibere mu nzu y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena. Abahanzi bazasusurutsa
abazitabira iki gitaramo harimo Chris Eazy, Kenny Sol, Bushali, Marina na The
Ben uzagera mu Rwanda mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Iki gitaramo kizasusurutswa mu buryo bw’imiziki ivangavanze n’aba Dj barimo Rusam, Higa na Toxxyk. Hirya y’abahanzi n'aba Dj, hari kandi aba MC batandukanye bazayobora iki gitaramo ari bo Tessy, Lucky, Anitha Pendo na Tino.
KANDA HANO UGURE ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO CYA THE BEN Kugura itike kare biguhesha umutekano no kutazahendwa ku munsi w'igitaramo kuko zizatumbagira
Aba MC bazayobora iki gitaramo bagera kuri 4
MC Tessy aheruka kuyobora umuhango wo guhemba ababyinnyi n'abahanzi basubiyemo neza indirimbo ya Charly na Nina yitwa Lavender
Tessy ni umwe mu ba MC bayoboye itangwa ry'ibihembo bya Isango na Muzika
Amaze gukorera ibitangazamakuru binyuranye birimo Sana Radio, Family TV na Isango akorera none
TANGA IGITECYEREZO