RFL
Kigali

Aligeria yageze n’aho yemera gutanga akayabo k’amdolari ariko biranga! Menya uko u Rwanda rwatsindiye kuba ikicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:18/07/2022 8:17
0


U Rwanda rwamaze kwemezwa nk’igihugu kizubakwamo Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, nyuma yo gutorerwa i Lusaka muri Zambia. Iyi nkuru yabaye nziza ku Rwanda ariko Aligeria ntiyanyuzwe n’uyu mwanzuro, ibyanatumye habaho ihangana ridasanzwe ariko u Rwanda rubitsindiye muri dipolomasi ihambaye.



N’ubwo benshi mu Banyarwanda bumvishe iyi nkuru bakayishimira, bamwe ntibamenye ko byabaye inkundura i Lusaka muri Zambia ngo u Rwanda rutsindire uwo mwanya. 

Byageze n’aho igihugu cya Aligeria cyari gihataniye ayo mahirwe n’u Rwanda, cyemeye gutanga akayabo k’amadolari ariko byose biba nko kugosorera mu rucaca. 

Ibi byabaye ku wa Kane tariki 14 Nyakanga no ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga, ubwo Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yateraniraga i Lusaka muri Zambia ku nshuro yayo ya 41. Iyi nama yagombaga kwemeza ahazubakwa ikicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti, African Medicines Agency (AMA).

 

Ikicaro cya AMA u Rwanda rwaragishakaga, ndetse rwarakoze ibishoboka byose ngo rwumvishe ibindi bihugu bya Afurika ubushobozi bwo kwakira ibigo nk’ibyo bikomeye.

Ku rundi ruhande, Algeria nayo yari yakutirije ishaka ko icyo kigo kijyanwa mu murwa mukuru wayo, Alger.

Intumwa z’u Rwanda zari zihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta mu gihe iza Algeria zari zihagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wayo, Ramtane Lamamra.

Intumwa zishinzwe igenzura za AU zari zamaze kugaragaza ko u Rwanda ari rwo rukwiriye kwakira icyicaro cya AMA, kuko zasanze rwujuje ibisabwa byose mu bihugu umunani byari byagaragaje ko bibikeneye.

Algeria ntabwo yanyuzwe n’uwo mwanzuro, isaba ko haba amatora abitabiriye Inama ya Komite bakaba aribo bafata umwanzuro, aho kugendera kuri raporo ya komite ngenzuzi.

Ikinyamakuru Senego cyo muri Sénégal cyatangaje ko Algeria yakoze ibishoboka byose ngo ishakishe amajwi i Lusaka, mu bari bitabiriye inama ya komite nyobozi ya AU.

Nyamara byarangiye bashyigikiye u Rwanda, nyuma y’imbaraga zikomeye dipolomasi yarwo yakoresheje ngo yemeze ibihugu bya Afurika.

Algeria yageze n’aho yemera gutanga akayabo ngo icyo cyicaro kijye Alger ariko biranga.

Iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika, cyemeye gutanga miliyoni 200 z’amadolari nk’amafaranga y’ibanze icyo kigo kizatangirana no gutanga ibyo icyo kigo kizakoresha mu myaka ibiri ya mbere. Byose ntabwo byanyuze abatora, kuko bakomeje guhitamo u Rwanda.

Bimaze kwanga, Minisitiri Lamamra yegereye u Rwanda ngo rwemere guhara uwo mwanya ariko Umunyarwanda aba ari we uhabwa kuyobora icyo kigo, rubitera utwatsi.

Senego yatangaje ko iyo myitwarire ya Algeria yarakaje bamwe mu bari bitabiriye iyo nama, babifata nk’agasuzuguro, barushaho gushyigikira u Rwanda bivuye inyuma.

Amatora yarabaye, u Rwanda rwegukana 82 % by’amajwi y’ibihugu byose byatoye.

Ni umwanzuro utarashimishije Algeria, ndetse isigara yijujutira ko u Rwanda rwayirushije "lobbying" (gushaka amaboko) mu buryo bukomeye.

Muri Gashyantare 2019 nibwo umwanzuro ushyiraho AMA watowe n’Inteko Rusange ya AU, aho iri shami ryitezweho gufasha mu rugendo rwo kugeza imiti yujuje ubuziranenge kandi ihendutse ku mugabane wa Afurika.

Ku wa 5 Ugushyingo 2021 nibwo iki kigo cyatangiye gukora, nyuma y’uko ibihugu bisinye amasezerano agena ko gishyirwaho. U Rwanda rwemeje amasezerano ashyiraho iki kigo ku wa 7 Ukwakira 2019.

Kugeza mu Ugushyingo 2021, ibihugu 17 bya Afurika ni byo byari bimaze kwemeza amasezerano agishyiraho byaranatanze n’inyandiko zisabwa. Ibyo birimo Algeria, Benin, Burkina Faso, Cameroon, Tchad, Gabon, Ghana, Guinea, Mali, Mauritius, Namibia, Niger, u Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Tunisia na Zimbabwe.

Iki kigo kizafasha mu gushyiraho amategeko ajyanye n’imiti hagamijwe kuzamura ireme ry’ubuvuzi butangirwa kuri uyu mugabane, koroshya ikwirakwizwa ryayo n’ubuziranenge.

AMA kandi izashyiraho uburyo bworohereza inganda zishaka gukorera imiti muri Afurika. Ni ikigo cya kabiri uyu mugabane uzaba ubonye gishinzwe ubuvuzi, nyuma ya Africa CDC yita ku kurwanya indwara z’ibyorezo.

Twabibutsa ko Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti (AMA) mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gishingiye ku kigo cy’u Burayi Gishinzwe Imiti (EMA). Icyo kigo Nyaburayi gifite inshingano zo kugenzura imiti, kwimakaza ubuhanga mu bya siyansi n’inganda, ndetse no gukangurira Abanyafurika kwishyira hamwe mu gukora imiti ijyanye n'ibikenewe ku mugabane wa Afurika.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND