RFL
Kigali

Uwanyirigira Marie Chantal ni we wenyine wongeye gutorerwa kuba Meya mu Amajyaruguru! Abandi bayoboraga uturere muri iyo ntara berekeje mu yihe mirimo?

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:17/07/2022 1:05
0


Intara y’Amajyaruguru ni yo yagizemo impinduka nyinshi mu matora y’abayobozi b’uturere yabaye mu kwezi k’Ugushyingo 2021. Nibura abagera kuri 80%; ni ukuvuga abayobozi bane muri batanu bavuye muri izo nshingano hasigara umwe mu nshingano. Ese abandi bane berekeje mu yihe mirimo nyuma yo kuva mu biro by’uturere bari bayoboye?.



Madamu Uwanyirigira Marie Chantal uyobora akarere ka Burera ubu ni we wenyine wabashije kongera gutorerwa manda ya kabiri muri izo nshingano. Ndayambaje Felix wahoze ayobora Gicumbi, Nzamwita Deogratias wahoze ayobora Gakenke, Nuwumuremyi Jeannine wayoboraga Musanze na Kayiranga Emanuel wahoze ayobora Rulindo ubu baba bari mu zihe nshingano?

Muri abo bose tuvuze haruguru bahoze bayobora uturere, bamwe barakora berekeje amaboko yabo mu bucuruzi abandi bakomeje kongera ubumenyi muri Kaminuza zinyuranye, ariko hari n’abibereye mu rugo bita ku miryango yabo.

Duhereye kuri Nzamwita Deogratias, ni n’umwe mu bayobozi b’uturere mu Rwanda bayoboye igihe kinini, aho yamaze manda zirenga ebyiri ari Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke kuva muri 2011. Uyu mugabo mu biro by’akarere ka Gakenke yahasimbuwe na Nizeyimana Jean Marie Vianney wahoze ayobora umurenge wa Ruli.

Uwo muyobozi utuye mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yatangaje ko ubu akora ubucuruzi akabifatanya no kuminuza ashaka impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master's).

Yagize ati: “Ubu nkora ibintu bibiri, icya mbere hari bizinesi umugore wange asanzwe akora aho acuruza amatelefoni n’ibindi bijyanye na byo, birumvikana ko muba hafi nkamufasha”.

Akomeza agira ati “Icya kabiri, ndimo kwiga Masters muri Kaminuza ya Kigali mu bijyanye na Project Management ubu mbigeze hagati. Mu mpera z’uyu mwaka ndatangira kwandika igitabo, nshobora kuzasoza amasomo mu kwa gatatu mu mwaka utaha”.

Nuwumuremyi Jeannine wari umaze imyaka itatu ayobora Akarere ka Musanze nyuma y’uko atorewe izo nshingano tariki 27 Nzeri 2019, nyuma agasimburwa na Ramuli Janvier, aganira na we yavuze ko ari iwe mu rugo aho akomeje kwita ku muryango we.

Yagize ati: “Ndi mu rugo tu, ndi kureba iby’iwange. Ntuye mu Murenge wa Muhoza mu mugi wa Musanze aho nahoze ntuye”.

Kayiranga Emmanuel, wayoboye Akarere ka Rulindo mu gihe cy’imyaka itandatu nyuma y’uko atorewe izo nshingano muri Werurwe 2016, avuye ku mwanya w’ubunyamabanga nshingwabikorwa bw’Umurenge wa Musambira muri Kamonyi, nyuma y’uko mu matora y’ubushize atongeye kwiyamamaza, yiyemeje kujya kuminuza.

Ndayambaje Felix wari amaze imyaka ine ayobora Akarere ka Gicumbi nyuma y’uko atorewe izo nshingano tariki 29 Kamena 2018, ubu atuye mu Murenge wa Byumba mu mujyi wa Gicumbi aho ategereje gutangirana inshingano nshya mu burezi.

Uwo muyobozi winjiye mu nzego z’ubuyobozi nyuma yo kwigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, aho yasimbuwe ku nshingano zo kuyobora Akarere ka Gicumbi na Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye we yatagaje ko yiteguye gusubira mu burezi.

Ati: “Nagiye mu mwanya w’ubuyobozi ndi mwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubwo rero nasabye ‘Réintégration ‘ (gusubizwa mu kazi) ndacyategereje, ariko numva ariwo mwuga niteguye gusubiramo. Ubu i Gicumbi mu Murenge wa Byumba niho ntuye, ni naho umuryango wanjye uba, niteguye kurerera Igihugu”.

Kayiranga wasimbuwe ku nshingano z’ubuyobozi bw’aAkarere na Mukanyirigira Judith, ubu ari kwiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), muri GeorgeTown University yo muri Amerika, mu buryo bw’iyakure.

Agira ati: “Ndi mu rugo mu Murenge wa Jabana muri Gasabo, ubu ndi gukomeza amashuri y’ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza, online”.

Ubusanzwe abagize komite nyobozi z’uturere batorerwa manda y’imyaka itanu, nta wemerewe kurenza manda 2 ni mu gihe inama njyanama yo itagira manda bamwe mu batorewe kuyobora uturere na za njyanama bashimira ababagiriye icyizere bakizeza ubufatanye hagamijwe iterambere rirambye. 

Bimwe mu byavuguruwe mu miyoborere y’uturere, ni uko ubusanzwe akarere kagiraga umubare w’abajyanama bitewe n’imirenge ikagize. Akarerere ka Gicumbi ni ko kagiraga benshi kuko bari 37 kuri kuri ubu ariko uturere twose mu gihugu dufite abajyanama 17.


Nuwumuremyi Jeaninne yayoboraga akarere ka Musanze



Ndayambaje Felix yayoboraga akarere ka Gicumbi



Kayiranga Emmanuel yayoboye akarere ka Rulindo imyaka itandatu

Nzamwita Deogratias yayoboye Akarere ka Gakenke kuva muri 2011






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND