RFL
Kigali

Niba Kagame ashoboye kandi abaturage bakaba bashaka ko abayobora mu myaka 40, nimumureke ayobore

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:15/07/2022 12:52
0


Umwe mu banyapolitiki bo mu gihugu cya Ghana yagaragaje imbamutima ze ku gukomeza kuyobora u Rwanda kwa Perezida Paul Kagame. Yavuze ko abona nta kibazo kirimo kuba Umukuru w'Igihugu yakomeza kuyobora u Rwanda mu gihe abaturage babyifuza kandi amatora akaba akorwa mu mucyo.



Bwana Gabby Asare Otchere-Darko ni umunyamuryango ukomeye w’Ishyaka riharanira Gukunda Igihugu muri Ghana (NPP) riri ku butegetsi ndetse akaba n'umunyamakuru ukomeye muri kiriya gihugu. Akomoza ku nkuru ya Radio Asaase yo muri Ghana bahaye umutwe ugira uti: "Paul Kagame ashaka manda ya kane nka Perezida w'u Rwanda", Gabby yagaragaje ingingo enye zituma ashyigikira Umukuru w'Igihugu w'u Rwanda.

Yavuze ko Perezida Kagame ashoboye, amatora mu Rwanda akaba akorwa mu mucyo no mu bwisanzure, abaturage bakaba bashaka ko akomeza kubayobora kandi n’amategeko akaba abimwemerera. Mu butumwa bwe kuri Twitter yagize ati: "Niba [Perezida Kagame] ashoboye, amatora akaba akorwa mu mucyo no mu bwisanzure kandi abaturage bakaba bashaka ko abayobora mu myaka 40, n'amategeko akaba abyemera…".

Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na France 24 yagize ati: “Ntekereza kuyobora indi myaka 20. Ibyo nta kibazo mbifiteho. Amatora ajyana n'amahitamo y'abarurage”. Iki ni igisubizo Umukuru w'Igihugu yatanze abajijwe n'umunyamakuru niba aziyamamariza manda ya kane muri 2024. 

Uretse ibi kandi, urubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Igihugu ruragaragaza rudaciye ku ruhande ko rushyigikiye cyane Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu kongera kuyobora u Rwanda mu mwaka wa 2024, aho rukomeje gutanga umusanzu warwo mu gushyigikira gahunda z’iterambere zimakajwe n’ubuyobozi bwe muri manda eshatu zishize.

Kuri ubu byagorana kuba ukurikirana ibibera mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga ukaba utarabona urubuga rwiswe #Kagame2024 rutangazwaho ibikorwa by’urubyiruko rushyigikira gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu, aho rwinigurira rukanavuga akaruri ku mutima.

Ni urubuga rwashinzwe na Filozofe Prudence Iraguha bamwe bazi ku izina rya Pelly, wabaye igihe kinini mu mahanga aho yumvaga inkuru nyinshi ziharabika Perezida Kagame, yagera mu Rwanda agasanga Abanyarwanda bamutekereza mu buryo buhabanye n’uko abanyamahanga bamubona.

Muri 2015 ni bwo binyuze muri kamarampaka, hahinduwe Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda cyane cyane mu ngingo y'101 maze ryemerera Perezida Paul Kagame kuyobora kugeza mu mwaka wa 2034. Bivuze ko mu matora ataha yo muri 2024 Perezida Kagame yemerewe kwiyamamariza manda y'imyaka itanu ndetse n'indi izakurikiraho mu gihe yaba abishatse. Mu matora aheruka kuba mu myaka itanu ishize, Paul Kagame yari yatsinze ku ijanisha ry'amajwi 99%.

Perezida Paul Kagame yabanje kuba Visi Perezida na Minisitiri w'Ingabo icyarimwe kuva mu w'1994 kugeza mu w'2000. Kuva muri uwo mwaka yabaye Perezida w'inzibacyuho nyuma yo kwegura kwa Pasteur Bizimungu wari Perezida maze ayobora inzibacyuho yagejeje ku matora yo mu 2003 ubwo yatsindiraga manda ye ya mbere y'imyaka irindwi. 


Src: Myinfo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND