RFL
Kigali

Sinifuza icyampuza na Data - Umuhungu w'umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk bitunguranye yasabye urukiko kwemererwa guhindurirwa igitsina n’amazina

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/06/2022 9:05
0


Xavier Musk, umwe mu bahungu b’impanga za Elon Musk yasabye urukiko ko rwamwemerera guhinduza igitsina akaba umukobwa ndetse n’amazina ngo kuko atifuza icyamuhuza na se.



Umuhungu wa Elon Musk yamaze kuzuza impapuro asava guhinduza igitsina n’amazina nk'uko yabitangaje kuko atifuza gusa cyangwa kumera nka se. Yagize ati: ”Sinkibana nawe nta n'ubwo nifuza icyampuza na Data yaba mu miterere n’imimemere.”

Ubu busabe bwa Xavier Musk, bwashyizweho umukono mu gace ka Santa Monica muri Leta ya California aho yifuza ko mu gihe yaba abaye umukobwa yazitwa Vivian Jenna Wilson.

Gusa Xavier ntiyasobanuye icyo adahuza na se cyatuma yifuza guhindura igitsina asa n'umuhima cyangwa umwihimuraho dore ko kugeza ubu ikitwa amafaranga mu muryango wabo atari ikibuze kandi ariyo akunda guteza umunabi n’umwaga.

Nyina wa Xavier yashakanye na Musk mu mwaka wa 2000, baza gutandukana muri 2008 babyaranye imfura yabo bise Nevada muri 2002, gusa yaje kwitaba Imana nyuma y’iminsi 10 azize uburwayi.

Imana yaje kubashumbusha abana b’impanga z’abahungu 2 muri 2004 aribo Xavier na Griffin n’abandi batatu barimo Damian, Kaie na Saxon kuri ubu bagize bo imyaka 16. Kugeza ubu igikomeje kwibazwa ni amakimbirane nyayo ari hagati ya Xavier na se.

Gusa na none Elon Musk uhiga abandi mu butunzi ni umwe mu bantu bagiye bakomeza kwerekana ko umuntu akwiye guharirwa uburenganzira bwe ku mubiri we akaba yakwihinduza uko ashaka ndetse ikompanyi ye Tesla iri mu zizwiho gukoresha abantu benshi bakundana bahuje ibitsina.

Umuhanzikazi Grimes uminsi micye atandukanye na Elon Musk, bivugwa koa akundana na Chelsea Manning nawe wihinduje igitsina akigira umugore yari umugabo. 

Grimes yakundanye na Elon Musk guhera muri Gicurasi 2018 kugera muri Nzeri 2021. Aba bombi bafitanye umwana w’umuhungu bise XAE A-XII uzwi nka X. Mu Ukuboza 2021 Musk na Grimes bongeye kubyarana umwana w’umukobwa bise Exa Dark Siderael Musk uzwi nka Y.

Ifoto yafashwe mu mwaka wa 2015 uwambaye ikabutura ya Orange ni we Xavier ari kumwe na se umuvandimwe we Griffin na mukase Talulah Riley

Musk na Justine Wilson nyina wa Xavier babanye hagati ya 2000 na 2008 bagatandukana bafitanye abana 5





Nubwo izi mpapuro zageze ku karubanda none ariko zujujwe muri Mata ndetse umwanzuro w'urukiko biteganijwe ko uzafatwa kuri uyu wa Gatanu ntagihindutse






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND