Kigali

Perezida Kagame yemeje ishyirwaho ry'Icyiciro gishya cy'Ingabo z'u Rwanda, anashyiraho abayobozi bacyo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/05/2024 8:04
0


Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Perezida Kagame yemeje ishyirwaho ry'Icyiciro cy'Ingabo z'u Rwanda zishinzwe ibijyanye n'Ubuzima anashyiraho abayobozi bacyo.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi nibwo Igisirikare  cy'u Rwanda  (RDF) kibinyujije ku rubuga rwabo rwa a X rwahoze ari Twitter cyatangaje aya makuru.

RDF yavuze ko ubuyobozi bw'iki cyiciro gishinzwe ibijyanye n'Ubuzima, buyobowe na Major General Dr Ephrem Rurangwa. 

Ni mu gihe Col Dr John Nkuriyehe yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Brig General ahita anagirwa Umugaba Wungirije w'iki cyiciro naho ushinzwe ibikorwa bijyanye n'ubuvuzi akaba ari Brig Gen Dr.Jean Paul  Bitega.

Ibi bibaye nyuma y'uko Inteko Rusange y’umutwe w’abadepite tariki ya 14 Werurwe aribwo yari yemeje ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko rigenga ingabo z’u Rwanda.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND