RFL
Kigali

Nibwo Osama bin Laden yishwe! Tariki ya 02 Gicurasi mu mateka

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:2/05/2024 5:57
0


Tariki ya 02 Gicurasi ni umunsi wa kabiri utangira ukwezi kwa Gicurasi ukaba umunsi wa 122 mu minsi igize umwaka bivuze ko habura iminsi 243 kugira ngo umwaka wa 2024 urangire.



Mu myaka myinshi yatambutse, hari benshi bibuka uyu munsi nk’umunsi mwiza ku buzima bwabo hakaba n’abandi benshi bagera kuri uyu munsi bakibuka byinshi bibi byabaye bituma bababara. Akenshi ni abafite ababo bitabye Imana kuri uyu munsi.

Kuri uyu munsi mu mwaka wa 1611, nibwo mu Bwongereza bashyize hanze igitabo cya Yakobo dusanga muri Bibiliya akaba aribwo bwa mbere cyari gicapwe na  Robert Barker.

Mu mwaka wa 1670, nibwo umwami Charles II w'u Bwongereza yahaye amasezerano ahoraho sosiyete ya Hudson's Bay yo gufungura ubucuruzi bw'ubwoya muri Amerika y'Amajyaruguru.

Ubu bucuruzi bwaramenyekanye cyane ndetse bwinjiza akayabo k’amadorali dore ko u Bwongereza aribwo bwakoronizaga Amerika.

Mu ntambara ya Kabiri  y’Isi, mu mwaka wa 1945 ku itariki nk’iyi, nibwo Abasoviyete batangaje ko  umujyi wa Berlin wamaze gushyirwa hasi.

Iyi ntamabara ya kabiri y’Isi yose yahitanye abantu benshi ndetse nyuma y’aho abenshi mu barokotse bicwa n’inzara yakurikiyeho.

Mu mwaka wa 1995 ubwo igihugu cya Croation cyarwanaga intambara y’ubwigenge,  Ingabo za Repubulika ya Seribiya Krajina zateye ibisasu i Zagreb, bihitana abantu barindwi ndetse n’abasivili barenga 175.

Mu mwaka wa 1998 ku munsi nk’uyu, i Burayi hasyizweho Banki nkuru y’ibihugu by’i Burayi yashinzwe i Buruseli mu rwego rwo gusobanura no gushyira mu bikorwa politiki y’ifaranga ry’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.

Mu mwaka wa 2004, mu gihugu cya Nigeria hakomeje intambara hagati y'abakirisitu ndetse n’Abayisiramu.Yatangiye ku ya 4 Gashyantare 2004 ubwo Abayisilamu bitwaje imbunda bishe abakirisitu 78 i Yelwa, muri Nigeria. 

Mu gusubiza, ku ya 2 Gicurasi, Abayisilamu bagera kuri 630 bishwe n’abakristu.

Mu mwaka wa 2011 ku munsi nk’uyu, Osama bin Laden, ukekwaho kuba ari we wateguye igitero cyo ku ya 11 Nzeri akaba yari mu bantu bashakishwa cyane na FBI, yiciwe n'ingabo zidasanzwe z’Amerika (America Special Forces) ahitwa i Abbottabad, muri Pakisitani.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND