RFL
Kigali

Guverineri wa Banki y’Ubwongereza araburira abaturage kubijyane n’izamuka ry’ibiciro byiganjemo iby’ibiribwa kubera ihungabana ry’ubukungu

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:17/05/2022 12:35
0


Guverineri wa Banki y’Ubwongereza yaburiye abaturage ko hariho ihungabana ry’imari rikomeye rizaganisha cyane ku biciro by’ingufu ndetse n’ibiciro by’ibiribwa, ibi bikaba ariko bikurikiza ibyemezo bya banki nkuru.



Nk’uko tubikesha ikinyamakuru LBC News kuri uyu wa mbere, Bwana Bailey yabwiye abadepite bo muri komite ishinzwe imari ko icyifuzo cy’abaguzi cy’Ubwongereza kizagerwaho ariko bidaturutse kw’ifaranga ry’iki gihe, rikaba ari naryo rikomeye cyane mu gihe kigera ku  myaka 30, kandi bikaba biteganijwe ko ibi nibibaho bizatera ubushomeri bukabije muri iki gihugu.

Ibiro bishinzwe ibarurishamibare mu gihugu byanditse ko ifaranga ryari kuri 7% muri Werurwe, kandi nyuma yiki cyumweru biteganijwe ko hazashyirwa ahagaragara izamuka rya 8% by’ifaranga mu kwezi gushize. Banki y'Ubwongereza kandi ikomeza ivuga ko ifaranga rishobora kuzamuka ku gipimo cya 10.25% mu gihembwe cya nyuma cya 2022.

Bwana Bailey yabwiye abadepite ati: "Intandaro nyamukuru y’ibibazo by’iri ifaranga n’ihungabana rikomeye rituruka cyane cyane ku ibiciro by’ingufu n’ibiciro by’ibicuruzwa byazamutse cyane henshi ku isi, Ibyo bizagira ingaruka ku byifuzo by’imbere mu gihugu kandi bizagabanya ibikorwa ndeste n’akazi, kandi mfite ubwoba ko bisa nk’aho bizongera ubushomeri."


                                                   Andrew Bailey

Bwana Bailey we ubwe yinjiza amayero arenga 500.000 ku mwaka, mbere yari yatawe muri yombi azira gushishikariza Abongereza kudasaba kongera imishahara kugira ngo birinde guta agaciro kw'ifaranga.

Ku wa mbere, yabwiye komite ko kandi igihugu kiri kugendera mu nzira ifunganye, yo guhangana n’izamuka ry’ifaranga n’ingaruka zo kuzamuka kwaryo.

Guverineri yashimangiye ko intambara yo muri Ukraine yatumye habaho izamuka ry’ifaranga ritari ryarateganyijwe, agaragaza ko hakiri impungenge zikomeye ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kubera ayo makimbirane.

N’ubwo hari icyizere cyo guhinga ibihingwa bitandukanye, umwe mu bashinzwe gutanga ingano n'amavuta yo guteka muri iki gihugu yavuze ko nta buryo bafite bwo kubyohereza kandi bigenda byiyongera. Izindi mpungenge zikomeye kuri iki gihugu ni izirebana n’ibihugu biri mu nzira y'amajyambere.

Muri Werurwe, Ifaranga n’ibiribwa mu Bwongereza ryiyongereyeho 5.9 ku ijana, kandi biteganijwe ko rigomba gutumbagira mu mezi ari imbere. Michael Saunders uri muri komite ishinzwe politiki y’ifaranga muri Banki y’iki gihugu, yavuze ko yizera ko politiki y’ifaranga rikomeye ntacyo yakora kugira ngo ihindagurika ry’ibiciro biriho ubu bihinduke.

Bwana Bailey yabwiye kandi abadepite ko nta kindi kintu banki yakora kugira ngo ibiciro bitazamuka. Habayeho guhungabana kw'ibicuruzwa, ibi bikaba biri guterwa n'ingaruka z'intambara Uburusiya bwateye Ukraine.

Umwanditsi: Iradukunda Olivier 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND