Kuva kera, abantu benshi bagiye batekereza ku modoka ziguruka nk'igisubizo cy’umuvundo wo mu muhanda. Izi modoka zagiye ziboneka mu bikorwa by’ubushakashatsi no muri filime za siyansi, ariko kugeza ubu, kuzibona mu buzima busanzwe byari nk'inzozi muri Afurika.
Ibigo bitandukanye
byatangiye kwinjira muri iyi si nshya y’imodoka ziguruka, harimo nka Wisk na XPeng
Motors, byashyize ahagaragara imodoka nto zifite ubushobozi bwo kwifashishwa mu gutwara abagenzi.
Ubu, Ethiopian Airlines
yafashe iya mbere muri Afurika mu guhindura izi nzozi impamo, binyuze mu
bufatanye na Archer Aviation, sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,
hagamijwe gutangiza serivisi y’imodoka zigendera mu kirere hifashishijwe
amashanyarazi.
Ethiopian Airlines
yinjiye mu rugamba rwo guhindura ubwikorezi muri Afurika:
Ethiopian Airlines
izakoresha imodoka za Midnight, zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bane
kandi zigakora ingendo ngufi zidasaba kongera gushyirwamo umuriro buri gihe. Intego z’iki gikorwa ni ebyiri: kugabanya umuvundo wo mu mijyi no kugabanya
ibyuka bihumanya ikirere.
Mu gusobanura iyi
gahunda, Ethiopian Airlines ivuga ko izasimbuza ingendo z’imodoka zisanzwe
zimara igihe kiri hagati y’iminota 60 na 90, zigahinduka ingendo z’iminota
10-20 mu kirere, bikazafasha abagenzi kugera ku ntego zabo byihuse, mu buryo
butangiza ibidukikije kandi buhendutse.
Uretse gutanga umusanzu
mu bwikorezi bwihuta, ibi bigaragaza icyizere cy’uko imodoka zigendera mu
kirere nk'indege zishobora kuba igisubizo ku bibazo byinshi by’ubwikorezi muri
Afurika. Ethiopian Airlines ifite icyizere ko iyi gahunda izagira akamaro mu
mijyi yugarijwe n’umubyigano ukabije wo mu mihanda.
Nubwo hakiri imbogamizi nk’amategeko akakaye, ibikorwaremezo n’ikiguzi kiri hejuru cy’iyi gahunda, iyi ntambwe itewe na Ethiopian Airlines irerekana ko ahazaza h’ubwikorezi muri Afurika hashobora gutanga ibisubizo bishya.
Iyi gahunda ishobora no kugira uruhare mu
kugabanya ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, nk’inkubi z’imvura nyinshi
n’amapfa byagize ingaruka zikomeye ku musaruro w’ibiribwa hirya no hino ku
mugabane.
Abanyafurika batangiye kugira icyizere cyo gutangira kugendera mu modoka ziguruka nk'indege
TANGA IGITECYEREZO