Tombola y’amatsinda y’igikombe cy’Isi 2022 kizabera muri Qatar mu mpera z’uyu mwaka, yasize Ghana na Urguay zifitanye amateka akomeye zihuriye mu itsinda rimwe rya H, ririmo na Portugal ihabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe.
Ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Mata 2022, habaye tombora y’uburyo
amakipe agabanyije mu matsinda y’igikombe cy’Isi 2022, yasize Uruguay yabujije amahirwe
Ghana kuba ikipe ya mbere muri Afurika yanditse amateka yo kugera muri ½ mu
gikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo.
Iyi
tombola yasize Ghana na Urguay zihuriye mu itsinda rya H, ririmo Portugal na
Kareya y’Epfo.
Ghana
na Urguay bafitanye amateka yihariye kandi akomeye yagaragaye mu 2010 mu
irushanwa ry’igikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo.
Mu gihe
benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika batekerezaga ko Ghana igiye
kuba igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gukora amateka yo kugera muri ½ mu
gikombe cy’Isi 2010, Luis Suarez yakuyemo umupira n’amaboko watewe na Dominique
Adiah mu gihe umunyezamu yari yamaze kuryama ku butaka, Ghana ihabwa penaliti
yahushijwe na Asamoah.
Ghana
yaje gusezererwa muri za Penaliti, Suarez aba intwari ya Uruguay.
Guhera
icyo gihe kugeza magingo aya, ubukeba no guhangana hagati y’ibi bihugu aho
byahuriye hose byakajije umurego ndetse binagaragarira amaso ya rubanda.
Nyuma
yuko habaye tombora y’uburyo amakipe azahura mu matsinda y’igikombe cy’Isi
kizabera muri Qatar, Uruguay ikisanga mu itsinda rimwe na Ghana, benshi mu
bakurikira umupira w’amaguru ku Isi bibajeje niba Ghana izihorera kuri Urguay.
Ni
umwanya mwiza ku ikipe y’igihugu ya Ghana’Black Stars’ wo kwihorera no
guhanagura imitima y’abafana bababajwe na Urguay mu myaka 12 ishize.
Imikino
y'igikombe cy'Isi izatangira tariki ya 21 Ugushyingo irangire tariki ya 18
Ukuboza 2022, ikazabera mu mijyi itandukanye igize igihugu cya Qatar.
Suiarez yababaje abanya-Afurika bose ubwo yagaruzaga uyu mupira ibiganza
Uruguay yabujije Ghana amahirwe yo kugera muri 1/2 cy'igikombe cy'Isi
TANGA IGITECYEREZO