Umunyamakuru Jean Paul Kayitare yagize ibyago abura umubyeyi yari asigaranye (Nyina) witabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi yivuriza mu bitaro bya CHUK. Tariki 21/02/2022 ni bwo umubyeyi wa Kayitare yitabye Imana.
Kayitare yanditse kuri Facebook ati "Maman Imana ikwakire mu bayo, ubupfura, gukunda abantu n'ubukiristu byakurangaga, nzabitora. Ruhukira mu mahoro!". Mu bundi butumwa bw'akababaro yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko umubyeyi we yari inshuti ye cyane, yongeraho ko atazamwibagirwa na gato. Hari aho yagize ati "Disi twavuganye byinshi nyuma y'iminsi utavuga sinamenya ko uri mu nzira zigana Imana. Ka bucura kambwiye kantumikiye,..Mukecuru ndagukunda mubyeyi mwiza".
InyaRwanda.com yamenye amakuru ko nyakwigendera azashyingura kuwa Gatatu tariki 23/02/2022. Gahunda yo gushyingura uyu mubyeyi iteye gutya: Kuri uyu wa Gatatu saa kumi n'ebyiri za mu gitondo ni bwo bazahaguruka ku bitaro bya CHUK, saa Yine n'igice za mu gitondo hazaba Missa kuri Centrale Nyagasozi, saa Saba zuzuye ni bwo bazasezera uyu mubyeyi mu rugo rwe i Remera muri Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba.
Kayitare Jean Paul ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe kinini mu mwuga w'itangazamakuru, akaba yarakoze mu bisata bitandukanye birimo Iyobokamana, Politike, Ubukungu, Siporo, n'ibindi. Kuri ubu ni umunyamakuru wa Imvaho Nshya. Yakoreye ibinyamakuru bitandukabye birimo Radio Authentitic, Radio ya Diaspora "One Nation", Rushyashya.net, n'ibindi.
Tariki 7/7/2018 ni bwo Kayitare yasezeranye kubana akaramata n'umugore we Ingabire Sharon mu muhango wabereye i Remera muri Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Regina Pacis. Kuwa 21 Mutarama 2019 ni bwo Kayitare na Sharon bibarutse imfura yabo y'umukobwa bise Pendo Kayitare Charity.
Kayitare hamwe n'umubyeyi we witabye Imana
Umubyeyi wa Kayitare yari amaze iminsi arwariye muri CHUCK
Umunyamakuru Kayitare Jean Paul yabuze umubyeyi we
Kayitare yashenguwe no kubura umubyeyi we yari asigaranye
TANGA IGITECYEREZO