Edman wamenyekanye mu itangazamakuru mu gisata cy'imyidagaduro wanakunze kwerekana ko ashyigikiye imyidagaduro, yasohoye indirimbo ya mbere yise 'One' yahurijemo abahanzi bakomeye barimo Social Mula, Andy Bumuntu, Alyn Sano na Flyest Music.
Ishimwe Edson uzwi nka Edman asohoye iyi ndirimbo nyuma y'iminsi micye akoze ubukwe agahita ajya gutura mu gihugu cya Canada mu kwegera umufasha we Mugisha Elizabeth wari usanzwe utuye muri Canada.
Edman yabaye mu itangazamakuru ry'imyidagaduro
Edman washinze Edman Entertainment, akigera muri Canada, yatangarije inyaRwanda ko nubwo avuye mu Rwanda, adahagaritse gufasha abahanzi batandukanye mu bya muzika bihagaze, ahubwo ko ari cyo gihe cyo gukora cyane no gufasha abahanzi bo mu Rwanda no muri Canada n'abandi batandukanye. Yanaboneyeho gutangaza ko abanyarwanda bakwitega indirimbo 'One' yahurijemo abahanzi bakunzwe mu Rwanda.
Alyn Sano umuhanzikazi ufite ijwi ryiza cyane
Mu guhitamo aba bahanzi barimo Andy Bumuntu, Social Mula na Alnyn Sano, yavuze ko ajya kubatekereza byaturutse ku mwihariko w'amajwi yabo meza. Yagize ati "Project njya kuyitekereza, nari mfite igitekerezo cyo guhuriza hamwe abahanzi bafite amajwi yihariye mu ruganda rwacu rwa muzika nyarwanda. Ni ko gutoranya Alyn Sano, Social Mula na Andy Bumuntu kandi bitwara neza mu miririmbire".
Andy Bumuntu uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda
Social Mula umwe mu bahanzi bagiye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe z'abahanzi batandukanye umwaka wa 2021
KANDA HANO WUMVE 'ONE' YA EDMAN FT ANDY BUMUNTU, SOCIAL MULA, ALYN SANO NA FLYEST MUSIC
TANGA IGITECYEREZO