RFL
Kigali

Abakobwa 10 bafite amaguru maremare ku isi -AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/01/2022 18:20
0


Imana itanga iko ishatse. Hari abantu bagira ibice by'umubiri bikaba bitangaje cyane, nk'amaso, amatwi, ibirenge n'ibindi. Ubu muri iyi nkuru turagaruka ku bakobwa 10 bafite amaguru maremare ku isi n'uburebure bwayo.



Iyo umuntu afite amaguru magufi cyane, ubwo ahita yitwa umuntu mugufu akaba agize 'ubumuga bw'ubugufi', ariko iyo umuntu abaye muremure cyane ntabwo bavuga ko yagize ubumuga bw'ubugufi ndetse ntibanavuga ko yagize ubumuga bw'uburebure, bivuze ko kuba muremure cyane nta pfunwe bitera ahubwo birashimisha. Muri aba bakobwa 10, bari no mu bakobwa barebare ku isi, kuko uburebure by'umuntu butangwa n'indeshyo y'amaguru.

1.Maci Currin, indeshyo y'amaguru ni; (134.3 cm)


Maci Currin, yabaye icyamamare ku isi, aho Gunness World Record yamutangaje nk'umuntu wa mbere ufite amaguru maremare ku isi. Uyu mukobwa wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaguru ye asumba abantu benshi cyane. Ni umukinnyi wa Basketball, akaba kandi  umuntu unyura mu isoko buri wese akamubona. Amaguru ye apima 134.3 cm (Metero imwe na Santimetero 34).

2.Ekaterina Lisina (132.6 cm)


Ekaterina Lisina ni umunyamideli w'Umurusiya akaba ari umukinnyi wa Basketball. Kimwe na Maci Currin, Ekaterina yahise amenya ibyiza byo kugira amaguru maremare atangira kwitoza gukina  Basketball.

3.Svetlana Pankratova (131.8 cm)


Abakomoka mu Burusiya bakunze kuba barebare. Svetlana ni urundi rugero rw'umukobwa ufite amaguru maremare. Yavukiye mu Burusiya, nyuma aza kwimukira muri Espagne aho yaje kujya kuba no muri Amerika gukinira ikipe ya Basketball y'abagore muri Virginia.

4 .Caroline Arthur (130.8 cm)


Bitandukanye n'abandi bagore bari ku rutonde rw'abafite amaguru maremare ku isi, Caroline yanze kubyaza umusaruro amaguru ye maremare, ntiyagira impano yitabira abikesha amaguru ye.

5.Chase Kennedy (129.5 cm)


Chase Kennedy yavukiye muri Californiya mu 1993. Yahoze ari we muntu wari ufite agahigo ku kuba umuntu ufite amaguru maremare muri Amerika ariko haza kumenyekana ko atari we, ahubwo ari Maci Currin.

6. Adriana Karembeu (125.7 cm)


Adriana Karembeu yavukiye muri Silovakiya mu 1971 ariko nyuma yimukira mu Bufaransa, akaba ari umunyamideli.

7.Holly Burt (125.7 cm)


Holly Burt afite imyaka 28, uyu mukobwa kubera kugira amaguru maremare byatumye ahura n'imbogamizi no kwangwa n'abanyeshuri biganaga bamwita 'Igiti' cyangwa 'Nyiramaguru' bikamubabaza cyane, bituma akurana igikomere.

8  Lauren Williams (124.5 cm)


Lauren Williams, yavutse mu 1988 muri Texas. Mbere y'umwuga we wo kwerekana imideli, Lauren ntabwo yari azi ko amaguru maremare azavamo ikintu kinini ariko uyu mukobwa ntiyigeze agira  isoni z'amaguru ye ahubwo yayakoreshe nk'abereye imideli.

9 Dji Dieng (123 cm)


Dji yavutse mu 1985 muri Senegali. Yakundaga kubwirwa nabi n'abantu kubera uburebure bw'amaguru butangaje. Bamwitaga 'Giraffe (musumbashyamba), agakunda gukina Basketball no kumurika imideli.

10  Alexandra Robertson (119.4 cm)


Uyu mukobwa Alexandra Robertson ni we uhagarariye u Bwongereza mu bakobwa barebare.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND