RFL
Kigali

TWABASUYE: Uruhisho rwa Chorale de Kigali ku bazataramana nayo ku Cyumweru muri Kigali Arena-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/12/2021 15:30
0


Iki Cyumweru kizasozwa na konseri ishimishije ya Chorale de Kigali ifatwa nka nimero ya mbere muri Kiliziya Gatolika, hashingiwe ku bigwi n’umuziki w’umwimerere batanga!



Iyi konseri izaninjiza abantu mu byishimo bya Noheli, bitegura gusoza umwaka wa 2021. Ibyishimo bya Noheli byigisha kuba abanyamahoro n’umutima w’amahoro.

Chorale de Kigali, iritegura gukora igitaramo yise "Christmas Carols Concert 2021" ikora buri mwaka. Kuri iyi nshuro, kizabera muri Kigali Arena ku wa 19 Ukuboza 2021.

INYARWANDA yasuye abaririmbyi b’iyi korali aho bakorera imyitozo ibaganisha ku munsi wa nyuma w’iki gitaramo gikomeye, ibera muri Saint Paul.

Ni imyitozo bakora basubiramo indirimbo zabo, iz’abandi zakunzwe mu bihe bitandukanye bifashishije abacuranzi babo n’umutoza wabo, kugira ngo bahuze neza amajwi n’ibyuma bazifashisha mu gitaramo cyabo.

Iyi myitozo imara hafi amasaha ibiri, isiga buri wese yumvise neza kandi afashe mu mutwe uko indirimbo iririmbwa n’amagambo ayigize!

Umuyobozi wa Tekiniki muri Chorale de Kigali, Shema Patrick yabwiye INYARWANDA, ko tariki 19 Ukuboza 2021 itinze kugera ngo bataramire abakunzi babo, kuko bafasha igihe cyo kwitegura basubiramo indirimbo baririmba ziri hagati ya 20 na 30.

Iki gitaramo avuga ko bagihaye umwihariko kuko gitandukanye n’ibindi byabanje bakoze. Avuga ko buri mwaka bakora igitaramo barushaho ‘kuzamura amarangamutima y’abakunzi ba Chorale de Kigali’.

Ati “Ku buryo buri wese ukunda Chorale de Kigali witabira ibitaramo bya Chorale de Kigali yiyumva muri iyo konseri.”

Uyu muyobozi avuga ko bakunze kubona ibitekerezo by’abakunzi babo babasaba ko babaririmbira n’izindi ndirimbo ziri mu ndimi zitandukanye, bityo ko kuri iyu nshuro batekereje kuri abo bose, bategura indirimbo ziri mu ndimi zose zikoreshwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Patrick avuga ko bahisemo indirimbo nziza zose. Ati “Ntabwo twapfuye guhitamo indirimbo tubonye yose.”

Anavuga ko muri iki gitaramo batekereje ku bakunzi babo bakunda kuramya, ku buryo kuri iyi nshuro bateguye indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazafatanya kuririmba n’abakunzi babo. 

Ati “Mu ndirimbo twateguye, nta muntu n’umwe uzaba uri Arena uzasohoka atumvisemo ebyiri cyangwa eshatu turirimbana.”

Ikindi, uyu muyobozi avuga ko batekereje ku bantu baba batazi neza amagambo y’indirimbo, ari nayo mpamvu amagambo ya buri ndirimbo yose bazaririmba muri iki gitaramo azaba atambuka ku nyakira amashusho ziri muri Kigali Arena.

Kugeza ubu, abantu bakomeje kugura amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Kigali. Kuva ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 kugeza tariki 19 Ukuboza 2021, ushobora kugurira itike kuri St Michel no kuri Ste Famille.

Igitaramo cya Chorale de Kigali kikazatangira i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kikageza i saa tatu. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) mu myanya yo hejuru, ibihumbi icumi (10 000 Frw) mu myanya yo hagati;

Ibihumbi makumyabiri (20 000 Frw) mu myanya yo hasi n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 Frw) ku meza azicarwaho n’abantu batandatu aho buri mwanya ari ibihumbi makumyabiri na bitanu (25 000 Frw).

Mu rwego rwo gukomeza gukumira icyorezo cya Covid-19, Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali buributsa abazitabira kwipimisha kandi akitwaza igisubizo kitarengeje amasaha mirongo irindwi n’abiri (72h).

Inzira yo kugura itike ya Christmas Carols Concert 2021 (CCC 2021) unyuze kuri www.ticqet.rw

1.Fungura link yatanzwe haruguru

2.Kanda kuri "Book"

3.Kanda mu kazu kari hepfo wemera "terms and conditions"

4.Kanda kuri "Continue"

5.Ongera ukande kuri "Continue"

6.Toranya "Ticket categories"

7.Toranya igihande ushaka kwicaramo, ahagaragara mu ibara ry'ubururu

8.Kanda kuri "view seats"

9.Toranya intebe mu ziri "available"

10.Kanda kuri "check out"

11.Uzuza amazina yawe yombi ahabugenewe

12.Shyiramo 'email address" yawe

13.Kanda kuri "Proceed"

14.Kanda kuri "Continue"

15.Toranya uburyo ushaka kwishyuramo (Momo, airtel, master card, Visa ...)

16.Shyiramo numero ya telephone yawe

17.Kanda kuri "Confirm Payment"

18.Kanda kuri "Continue"

19.Emeza kubikuza cash

20.Shyiramo Pin yawe

21.Reba kuri e-mail ticket waguze.


Umuyobozi wa Tekiniki muri Chorale de Kigali, Shema Patrick yavuze ko biteguye gutaramira abakunzi babo, kandi ko bazirikanye ubusabe bwabo


Abaririmbyi ba Chorale de Kigali bakomeje imyiteguro y’igitaramo kizinjiza abantu mu byishimo bya Noheli kizaba tariki 19 Ukuboza 2021

Mu baririmbyi barenga 100 iyi korali ifite, siko bose bagaragara imbere mu gitaramo


Chorale de Kigali isaba buri muntu kuzaba yipimishije Covid-19 mbere y'uko umunsi w'igitaramo ugera

KANDA HANO UREBE IMYITEGURO Y’IGITARAMO CYA KORALI DE KIGALI

">AMAFOTO+VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND