Kigali

Ni umusore mwiza w’umuhanga! Ødegaard avuga ku munyarwanda ukinira Arsenal

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/12/2021 10:42
0


Umunya-Norvege ukina mu kibuga hagati muri Arsenal, Martin Ødegaard yatangajwe n’impano y'umunyarwanda ukina mu ngimbi za Arsenal, George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha, amutaka ibigwi avuga ko ari umusore w’umuhanga ufite ejo heza.



Ødegaard yemeza ko Lewis ari umukinnyi w’akataraboneka ndetse akaba yizeye ko mu bihe biri imbere Arsenal izaba ifite umukinnyi ukomeye uzayifasha byinshi.

Ubwo yabazwaga kuri Lewis, Martin Ødegaard yagize ati: "Mvugana na Lewis buri munsi. Yaravunitse, nzi ko yagize ikibazo ariko turavugana kandi ni umusore mwiza kandi ufite ubuhanga.

Nshaka gutanga inama ku bakinnyi bato, navuga gusa nti ‘kora cyane kandi wishimishe’.

Ibyo ni ingenzi cyane kandi biroroshye kubyibagirwa, twese dukina umupira w’amaguru kuko ushimishije… rero ishime, ariko ukore cyane, wiyizere ubwawe, ntuzigere ucogora kandi byose birashoboka".

George Lewis yavukiye i Kigali mu Rwanda. Umuryango we werekeje muri Tanzania ubwo yari afite umwaka umwe mu gihe ubwo yari yujuje imyaka ine, ari bwo umuryango wagiye i Tromsø muri Norvege.

Lewis yageze muri Arsenal mu mpeshyi ya 2020 avuye mu ikipe yo mu cyiciro cyo hasi muri Norvege yitwa Fram Larvik, atangira neza mbere y’uko imvune zimwibasira.

Biteganijwe ko muri Mutarama 2022 uyu mukinnyi azatizwa kugira ngo abone umwanya uhagije wo gukina anazamure ubunararibonye mu kibuga.

Lewis ufite ubwenegihugu bubiri yemerewe gukinira igihugu ashaka hagati y’u Rwanda na Norvege.

Lewis Igaba ni umwe mu bakinnyi bahanzwe amaso muri Arsenal

Igaba yitwara neza mu ngimbi za Arsenal





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND