Kigali

Miss World 2021: Abakobwa barimo Miss Ingabire waserutse mu mikenyero bamuritse imyambaro y’umuco-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:29/11/2021 16:57
2


Ba nyampinga batandukanye bitabiriye irushanwa rya Miss World 2021 bamuritse imyambaro y’umuco wabo, maze Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda aseruka mu mikenyero n’umwitero wa Kinyarwanda.



Uku guserukana imikenyero ndetse n'indi myambaro ijyanye n’umuco wa buri gihugu byari mu cyiciro cyo kumurika imbyino gakondo muri Miss World cyabaye ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021. Uretse imyambaro y’umuco w’ibihugu byabo baserukanye, hakomeje amarushanwa ya ‘Head-to-head challenge’ abahatanira iri kamba bakora binyuze mu matsinda nyuma yo gushyirwa mu byiciro bitandukanye.

Miss Ingabire Grace yaserutse mu mukenyero n'umwitero wa Kinyarwanda

Ba Nyampinga batandukanye bahatanira ikamba rya Miss World bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bitanga amanota atuma uwitwaye neza yiyongerera amahirwe yo kuba yakwegukana iri kamba. Kugeza ubu amatora yamaze gutangira, kugira ngo uhe amahirwe Miss Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda ni ugushyira Application ya Mobistar muri telefone yawe hanyuma ugakora ’Like’ ku mafoto Miss Ingabire agenda ashyiraho.

Nyampinga uhagarariye igihugu cy'u Buhinde yaserutse mu mwambaro w'igihugu cyabo

Ba nyampinga barenga 100 bari guhatana muri Miss World, bamaze iminsi muri Puerto Rico ahari kubera umwiherero w’iri rushanwa aho nyampinga w’Isi azamenyekana ku wa 16 Ukuboza 2021. Miss Ingabire Grace ufite ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 yerekeje muri Puerto Rico ku wa 19 Ugushyingo 2021, intego ye ni uguhesha ishema igihugu cye, gusa arasabwa gushyigikiraw kugira ngo byose abigereho.


Khailing Ho uhagarariye igihugu cya Singapore

Karolina Bielawska uhagarariye igihugu cya Pologne mu mwambaro w'umuco wabo

Annerie Mare uhagarariye igihugu cya Namibia

Karolina Vidales uhagarariye igihugu cya Mexique mu mwambaro w'umuco

Umunya-Madagascar mu mwambaro w'umuco wabo

Nyampinga ukomoka muri Korea mu mwambaro w'umuco w'iwabo

Nyampinga uhagarire ibirwa bya Iceland

Nyampinga uhagarariye ibirwa bya Cayman muri Miss World

Nyampinga uhagarariye Guinea mu mwambaro wa Gakondo

Nyampinga w'u Bufaransa yaserutse mu mwambaro ujyanwa mu bukwe

Nyampinga wa Tcheque mu mwambaro w'iwabo

Nyampinga uhagarariye Cote d'Ivoire mu byishimo byinshi

Nyampinga wa Columbia mu mwambaro w'umuco wabo hasi ntacyo bambara

Nyampinga wa Argentine ni uku yaserutse

Nyampinga wa Chile mu mwambaro w'umuco wabo

Nyampinga wa Afurika y'Epfo ni uku yaserutse







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • AYINKAMIYE janviere3 years ago
    Ingabir yasaga neza kbs
  • M dusabimana clarisse3 years ago
    Banyampinga turabakunda. Byumwiharikomu Rwanda.grase komerezaho.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND