Kigali

APR FC inganyije na RS Berkane 0-0, itegereza urubanza ruzabera muri Maroc

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/11/2021 18:11
1


APR FC inganyije ubusa ku busa na RS Berkane yo muri Maroc, itegereza umukino wo kwishyura uzaba mu kwezi gutaha.



Kuri sitade ya Kigali harangiye umukino wahuzaga ikipe ya RS Berkane yari yakiriwe na APR FC, gusa umukino urangiye nta kipe irebye mu izamu.

Abakinnyi APR FC yabanje mu kibuga: Ishimwe Pierre Ombolenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonne, Nsabimana Aimable, Prince Buregeya, Ruboneka Bosco, Rwabuhihi Placide, Mugisha Gilbert, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain na Bizimana Yannick.


Wari Umukino ubanza wo gushaka amakipe azajya mu matsinda y'igikombe cya CAF Confederation Cup aho APR FC yatombowe na RS Berkane, nyuma yo kuva mu mikino ya CAF Champions League isezerewe na Etoile du Sahel.

RS Berkane yabanjemo Elouaad, Elmoussaoui, Bentarcha, Regragui, Baadi, Naji, Elhilali, Elmoudane, Alfahli, Twisila, Elbahraui.

Umukino haba mu gice cya Mbere ndetse n'icya kabiri Nta buryo bukaze bwabayemo dore ko yaba Berkane yakinaga yifashe cyane, ndetse na APR FC yari mu rugo ikina idashaka kwinjizwa igitego, byatumye umukino urangira ari ubusa ku busa.

Umukino wo kwishyura uzaba Tariki 5 Ukuboza uyu mwaka, ubere kuri  Stade Municipal de Berkane, ikibuga cya Berkane cyakira ibihumbi bigera ku 10.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukamugunga Jeannette3 years ago
    Ntabwotwabyishimiye nkabafana



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND