RFL
Kigali

Miss Gasana Edna uherutse gutorerwa kuba mu nama y’igihugu y’abagore yarushinze-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:27/11/2021 16:39
0


Miss Gasana Darlène uherutse gutorerwa kuba mu nama y’igihugu y’abagore wanabaye Miss Congeniality muri Miss Rwanda 2015 akaba yaranabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryigisha iby’ubucuruzi n’ubukungu, CBE yahoze yitwa SFB, yarushinze.



Miss Gasana Edna Darlène yasezeranye na Ngeze Christian mu birori byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, gusaba no gukwa byabereye kuri Heaven Garden i Rebero naho gusezerana imbere y’Imana byo bibera muri Chapelle Lycée Notre Dame de Citeaux.

Mu mafoto n’amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza ibyishimo by'abitabiriye ubu bukwe ndetse bamwe bishimiye cyane ibi birori ukuntu byari bibereye ijisho ubwo aba bombi bahamyaga isezerano ryabo.

Ku wa 3 Ukwakira 2021, ni bwo Miss Gasana yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano.

Miss Gasana na Christian mu birori bibereye ijisho

Muri Mata 2021, Gasana yari yambitswe impeta n’uyu musore nyuma yo kumusaba ko yazamubera umugore undi na we akabyemera.

Gasana Edna Darlène yari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2015 ryegukanywe na Miss Kundwa Doriane. 

Uyu mukobwa yarushinze nyuma y’aho we n’umunyamakuru Carine Umutoni batowe muri komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Miss Gasana na Christian bafata agafoto k'urwibutso ku munsi udasanzwe wabo

Miss Gasana yatorewe umwanya w’ushinzwe imibereho myiza muri iyi komite y’abagore barindwi barimo na Carine Umutoni usanzwe ukora kuri Televiziyo y’u Rwanda, uyu akaba yaragizwe Umunyamabanga. Batowe ku itariki ya 23 Ugushyingo 2021 muri manda y’imyaka itanu bayoboye Inama y’Igihugu y’Abagore.


Ubwo Miss Gasana yambikwaga impeta 

Ubwo Miss Gasana yasezeraga ku bukumi

Miss Gasana n'abakobwa bamwambariye

Miss Gasana aherutse gutorerwa kuba mu nama y'igihugu y'abagore








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND