Kigali

Majyambere Alype wakiniye Rayon Sports agiye kurushinga na Ineza Alice

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:17/11/2021 17:07
0


Majyambere Alype wakiniye Rayon agiye kubana akaramata na Ineza Alice.



Tariki 26 Ukuboza nibwo Majyambere Alype azajya gusaba no gukwa Kimironko, ndetse gusezerana imbere y'Imana bibere muri Regina Pacis i Remera.

Ku wa Kane w'icyumweru gishize nibwo Majyambere Alype na Ineza Alice basezeranye mu murenge bemera kubana imbere y'amategeko.


Alype Majyambere w'imyaka 27 ni umwe mu bakinnyi banyuze mu irerero rya FERWAFA ndetse akaba yarageze mu ikipe ya Rayon Sports mu 2013, ariko ntiyabona umwanya uhagije wo gukina. Majyambere Kandi yakiniye ikipe ya Musanze FC kuva mu 2017 kugera 2019 gusa kuri ubu umupira w'amaguru akaba yarawusezeye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND