Nyayo National Stadium, kimwe mu bibuga bikomeye muri Kenya, cyemejwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) kwakira imikino ya CHAN 2024.
Iyi nkuru nziza yamenyekanye nyuma y’igenzura
ryimbitse ryakozwe n’itsinda rya CAF ryari riyobowe na Samson Adamu, umuyobozi
ushinzwe amarushanwa. Iri genzura ryakozwe ku wa Gatatu, tariki ya 8 Mutarama
2025.
Uretse Nyayo Stadium, CAF yanasuye ibindi
bibuga bitandukanye muri Kenya birimo Kirigiti Stadium mu gace ka Kiambu,
Police Sacco Stadium, hamwe na Ulinzi Sports Complex. Ibibuga bizakoreshwa
nk’ahantu h’imyitozo ku makipe azitabira iri rushanwa.
Kasarani Stadium, kimwe mu bibuga bikomeye muri Kenya, irimo kuvugururwa ku buryo bukomeye. Abakora imirimo yo kuvugurura bakora amasaha 24/24 kugira ngo iki kibuga kizabe cyiteguye kwakira imikino ya nyuma ya CHAN 2024.
Leta ya Kenya kandi yatangiye kubaka ikibuga gishya cyiswe Talanta
City, hagamijwe kongera ubushobozi bwo kwakira amarushanwa
mpuzamahanga.
Mu rwego rwo kuzamura urwego rw’ibibuga
byayo, Kenya yakoze ivugurura rikomeye. Nyayo Stadium imaze gushyirwaho amatara
mashya yo kumurikira ikibuga (floodlights), aho amwe muri yo yamaze gushyirwa
ku gisenge cy’ikibuga. Intebe nshya zifite ibyicaro bifite umugongo (back
rests) ziri gushyirwa ahasigaye mu duce two hejuru no hepfo.
Ikindi cyakozwe ni ukongerera ubushobozi
ubwiherero rusange bw’ikibuga, ubu bukaba bwiteguye kwakira abafana bazitabira
iri rushanwa.
CHAN 2024 ni irushanwa rikomeye rigenewe gusa
abakinnyi bakinira imbere mu bihugu byabo. Kenya izakira iri rushanwa
ifatanyije na Tanzania na Uganda. Uretse ibibuga bya Kenya byari bigifite
ibibazo by’ubuziranenge, ibibuga byo muri Tanzania na Uganda byamaze kwemezwa
na CAF mbere y’igihe.
Itombora y’amatsinda ya CHAN 2024 iteganyijwe
kubera muri Kenya ku itariki ya 15 Mutarama 2025. Ibi bigaragaza ko Kenya irimo
kwihutisha imirimo yo kuvugurura ibikorwaremezo kugira ngo itegure neza iri
rushanwa rikomeye kuri Afurika.
Kwakira CHAN 2024 bizafasha Kenya kwerekana
ubushobozi bwayo mu gutegura amarushanwa akomeye, ndetse binatange amahirwe yo
kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru mu gihugu. Mu minsi ishyize u Rwanda narwo
rwisanze mu makipe azitabira CHAN 2024 izabera muri Kenya, Uganda na Tanzania.
Nyayo Stadium yo muri Kenya yamaze kwemererwa kwakira imikino ya CHAN
TANGA IGITECYEREZO