Kigali

NBA: Cleveland Cavaliers na Milwaukee Bucks zigaragaje mu buryo budasanzwe -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:9/01/2025 12:26
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane bikaba ku wa Gatatu muri Leta Zunze Umumwe za America, imikino ya NBA yaranzwe n’intsinzi z’amateka ndetse n’udushya twinshi, aho Cleveland Cavaliers n’izindi kipe zikomeye zagaragaje ubushobozi bukomeye.



Cleveland Cavaliers yatsinze Oklahoma City Thunder mu mukino w’amateka, Jarrett Allen atsinda amanota 25, afasha Cleveland Cavaliers gutsinda Oklahoma City Thunder ku manota 129 kuri 122. Uyu mukino waranzwe no guhangana gukomeye ku buryo benshi bawugereranyije n’umukino wa nyuma.

Cavaliers begukanye intsinzi ya 11 yikurikiranya, bagera ku ntsinzi ya 32 mu mikino 36, mu gihe Thunder batsinzwe bwa mbere nyuma y’intsinzi 15 zikurikiranya.

Nyuma y’umukino Jarrett Allen wafashije Cavaliers yagize ati: "Byari nk’intambara kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo. Twari twashakaga gutsinda kandi na bo babishaka."

Donovan Mitchell nawe uri mu nkingi za mwamba za Cavaliers, yagize umunsi mubi atsinda amanota 11 gusa, ariko Allen afatanyije na Evan Mobley bafasha ikipe mu buryo bukomeye.

Mobley yatsinze amanota 21, Rebounds 10, anatanga imipira 7 yavuyemo amanota. Byabaye ku nshuro ya mbere kuva mu 2017 ko abakinnyi babiri ba Cavaliers batsinda amanota 20, rebound 10 n’imipira 5 yatanze amanota mu mukino umwe.

Ku rundi ruhande Milwaukee Bucks batsinze San Antonio Spurs ku manota 121 kuri 105 mu mukino waranzwe n’ubuhanga bwa Giannis Antetokounmpo. 

Giannis yatsinze amanota 25, Rebounds 16, anatanga imipira 8 yavuyemo amanota. Damian Lillard na we yatsinze amanota 26, yerekana ko ikipe iri mu nzira nziza.

Victor Wembanyama, umukinnyi w’umwaka wa mbere (Rookie of the Year) wa 2024, yitwaye neza atsinda amanota 10, rebounds 10, ndetse atanga ib-block 3.

Nyuma yo gutsinda umukino Giannis yagize ati: "Ndashaka gukomeza gukora cyane no kugumana umusaruro mwiza ku ikipe. Ibindi bizaza byiyongera, ariko icy’ingenzi ni ugutsinda."

Mu yindi mikino mikino Indiana Pacers ibifashijwemo na Pascal Siakam watsinze amanota 26 yatsinze Chicago Bulls ku manota 129 kuri 113.

Philadelphia 76ers ibifashijwemo na Tyrese Maxey watsinze amanota 29, yatsinze Washington Wizards ku manota 109 kuri 103. Detroit Pistons irangajwe imbere na Malik Beasley watsinze amanota 23, ikipe yatsinze Brooklyn Nets 113 kuri 98.

Denver Nuggets itari ifite Nikola Jokic kubera uburwayi, Jamal Murray yayifashije gutsinda Los Angeles Clippers ku manota 126 kuri 103. 

New York Knicks iyobowe na Karl-Anthony Towns na O.G. Anunoby bombi batsinze amanota 27, bafasha Knicks gutsinda Toronto Raptors ku manota 112 kuri 98. Portland Trail Blazers ya Deni Avdija watsinze amanota 26, yatsinze New Orleans Pelicans amanota119 kuri 100.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND