Ikipe ya FC Barcelona yongeye kugira icyizere nyuma y'uko inama y’igihugu ishinzwe siporo muri Esipanye (CSD) yatanze icyemezo cy’agateganyo cyemerera abakinnyi Dani Olmo na Pau Victor gukinira iyi kipe.
Aya makuru y’ibyishimo aje nyuma y’amananiza y’amategeko mu Ishyirahamwe
ry’Umupira w’Amaguru muri Esipanye (RFEF) na La Liga aho Barcelona yari
yarabwiwe ko hari ibyo itujuje biyemerera gukinisha Dani Olmo na Pau Victor.
Dani Olmo ufite imyaka 26, na Pau Victor,
w’imyaka 23, bombi bari baguzwe muri iyi mpeshyi. Icyakora, kubera ibibazo bya
FC Barcelona byo kutuzuza ibisabwa n’amategeko ya La Liga ku bijyanye
n’ibirarane by’imishahara (wage cap), aba bakinnyi bari bandikishijwe mu gice
cya mbere cy’igihe cya shampiyona gusa. Ubwo Barcelona yageragezaga kubandikisha
ngo bazayifashe mu gice cya kabiri, La Liga na RFEF byahise byanga.
FC Barcelona yari yajuririye iki cyemezo maze
kuri uyu wa Gatatu CSD itangaza icyemezo cy’agateganyo cyo guha aba bakinnyi
uburenganzira bwo gukina. CSD yasobanuye ko iki cyemezo kizakomeza kubahirizwa
kugeza hafashwe umwanzuro wa burundu kuri iki kibazo La Liga na RFEF bishingirabo
bibuza Barcelona kwandikisha abakinnyi bashya.
CSD yatangaje mu itangazo ryayo iti "Iki
cyemezo cya CSD gisubika icyemezo cya La Liga na RFEF, kigahesha aba bakinnyi
uburenganzira bwo gukina kugeza urubanza rurangiye.
La Liga yavuze ko itigeze ihabwa umwanya wo
gutanga ibitekerezo ku bujurire bwa Barcelona kandi ikomeje kugenzura iki
cyemezo cya CSD. Mu itangazo La Liga yashyize ahagaragara, yagize iti:
“Tuzasuzuma iki cyemezo twitonze kandi turebe niba hari uburyo bwo
kukijuririra.”
Mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ubushobozi
bw’amafaranga, FC Barcelona yagurishije amatike ya VIP ku kibuga cyabo gishya
kiri kubakwa, bikavugwa ko binjije miliyoni 100 z’ama-euro. Icyakora, inyandiko
z’ibyakozwe zatinze gutangwa, bikarushaho gushyira FC Barcelona mu bibazo.
N’ubwo aba bakinnyi batabashije gukina
umukino wa 1/2 cy’igikombe cya Spanish Supercopa ubwo Barcelona yatsindaga Athletic
Club ibitego 2-0, ubu bazaba bemerewe gukina umukino wa nyuma uzabahuza na Real
Madrid cyangwa Mallorca ku cyumweru.
Kuba Dani Olmo na Pau Victor bemerewe gukina
ni intambwe ikomeye kuri FC Barcelona, ikipe ikomeje guhangana n’ibibazo by’imari
n’amategeko.
FC Barcelona yakomorewe kwandikisha Dani Olmo na Pau Victor mu gice cya kabiri cya shampiyona ya Espagne
TANGA IGITECYEREZO