Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho agaragaza umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyonzima Olivier Seif ari kumwe n’inkumi eshatu mu kabyiniro i Nairobi, yavugishije abatari bacye nyuma y'uko uyu mukinnyi anahagaritswe mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021, ni bwo Ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ko ryahagaritse Niyonzima
Olivier Seif ukina mu kibuga hagati kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje.
Binyuze
ku rukuta rwa Twitter, yagize iti” FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko
Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi "undetermined" mu Ikipe
y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose
ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu
Mavubi".
Nyuma
y’ubu butumwa, Umunyamabanga w’Umusigire wa FERWAFA, Iraguha David yavuze ko
abakinnyi bari bihanangirijwe kutava muri Hoteli bari bacumbitsemo nyuma
y’umukino, ariko Seif abirengaho ajya mu kabari, ndetse umuyobozi wa FERWAFA
agerageje kujya kuhamukura, undi aramusuzugura, ndetse binavugwa ko habayeho
ubushyamirane hagati ye n’umutoza Mashami Vincent hafi yo gufatana mu mashati.
Nyuma y'uko amashusho ya Seif ari kumwe n’inkumi mu kabyiniro ashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, abantu batandukanye bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO