Umukinnyi wa Police FC, Byiringiro Lague yavuze ko bijyanye nuko ari kwitwara adakwiye guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi, bijyanye nuko ari kwitwara ndetse anasobanura ko nta muntu n'umwe afitiye ideni.
">‎Ibi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda Tv. Uyu mukinnyi yavuze ko atameze neza ndetse ko iyo arebye ibyo yumvikanye n'ubuyobozi bwa Police FC ko azakora bimutera agahinda.
‎Ati: "Njyewe ku giti cyanjye ntabwo meze neza, nza ku byo numvikanye n’abayobozi buriya bijya binantera agahinda ibintu nemereye abayobozi cyangwa twavuganye nta na kimwe ndageraho nyine hari igihe mbireba nkumva muri njye nshitse intege ariko nakwizeza abakunzi ba Police FC ko ibya shampiyona byo twarabihebye tugiye kurwana ku gikombe cy’Amahoro ko twagitwara".
‎‎Yijeje abakunzi ba Police FC ko mu mwaka utaha w'imikino bazaba biteguye ndetse bakaba bazabaha ibyishimo.
‎‎Uyu mukinnyi yavuze ko adakwiye guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi. ‎‎Ati"Ntabwo nari mbikwiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ntabwo byari bikwiye ntabwo nari meze neza kandi buriya umutoza yari afite impamvu abikoze".
‎‎Byiringiro Lague yasobanuye iby'amadeni abereyemo abakinnyi bagenzi agira ati ": "‎Narabyumvise kuri Radio nabonye n’abantu bagiye babinyoherereza.
‎‎N’abantu bumva Radio rero sinzi ko ibyo bintu babyemeye. Niba koko Lague yaranze gukora imyitozo kubera amadeni y’abakinnyi bakinana sinzi niba barabyumvise bakumva ko ari ukuri, ubu wakanga gukora imyitozo kubera ideni ry’umukinnyi mukinana gute? Ntabimenyesheje ubuyobozi? Ntabwo bibaho".
‎Yavuze ko uwavuze ko yanze gukora imyitozo kandi arwaye yamukinnye ku mubyimba. ‎‎Ati: "Umuntu wavuze ko nanze gukora imyitozo kubera abakinnyi mfitiye ideni kandi ndwaye yankinnye ku mubyimba. Nta muntu mfitiye ideni n’umwe.
Ibyo ni ugushwanisha abantu ngaho ibaze aramutse atumye nshwana n’umuryango ibintu byose byagezemo ngo amadeni ibiki?. Urumva ni ukwangisha umuntu abantu no gusebanya kandi ataribyo, ahantu hose ndi kuhaca nihishe".
Byiringiro Lague yavuze ko kugeza ubu nta kintu arakorera Police FC ndetse ko adakwiye no guhamagarwa mu ikipe y'Igihugu
TANGA IGITECYEREZO