RFL
Kigali

Papi Clever & Dorcas bashyize hanze indirimbo nshya banditse habura iminsi 3 ngo babyare umwana wabo wa 2-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/11/2021 20:15
0


Abaramyi Papi Clever & Dorcas bakunzwe cyane muri iyi minsi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bamaze gushyira hanze indirimbo nshya bise 'Indirimbo yanjye' yanditswe ubwo haburaga iminsi 3 ngo bibaruke ubuheta bwabo bise Kylie. Ni indirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yayobowe na Chrispen_rw.



Tariki 30 Ukwakira 2021 ni bwo Papi Clever na Ingabire Dorcas bibarutse umwana wabo wa kabiri w'umukobwa waje akurikira imfura yabo nayo y'umukobwa witwa Ineza Oaklynn Clever wabonye izuba tariki 28/08/2020. Mbere y'uko bibaruka ubuheta bwabo, ubwo haburaga iminsi itatu ngo bibaruke - ubwo ni kuwa 27 Ukwakira, ni bwo Papi Clever yafashe ikaramu yandika indirimbo 'Indirimbo yanjye' ikubiyemo ishimwe ku Mana ku bwa byinshi yagiye ibakorera mu buzima bwabo by'umwihariko mu rushako rwabo batangiye kuwa 07/12/2019 ubwo basezeranaga imbere y'Imana kubana akarambana.

INKURU WASOMA: Ubu ni igihe cyo kubyina dutambire Uwiteka yakoze ibikomeye - Papi Clever na Dorcas mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Muri iyi ndirimbo yabo nshya, Papi Clever & Dorcas baririmbamo ko ibyo Imana yabakoreye byabageze ku mutima bityo ko nabo bazahora bayishima, bati "Wahinduye amateka y'ubuzima bwanjye, umpindura ikimenyetso cy'imirimo yawe, igihe nabonaga nta nzira waraserutse, n'iyo naceceka simvuge byakwivugira. Nibutse ibyo wankoreye ntiwantereranye, sinakozwe n'isoni waranyuze, uko wabikoze byangeze ku mutima, Yesu nzagushimisha indirimbo yanjye. Mutima wanjye we mfasha turirimbe indirimbo y'Umwami yo kumushimira, nin de wamukoma mu nkokora ashatse kungirira neza, mbese hari uwabasha kuvuguruza ijambo yavuze?".


Papi Clever na Dorcas bakomeje kwerekwa urukundo n'abakunzi b'umuziki wa Gospel

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Papi Clever & Dorcas badutangarije ibihe bari barimo ubwo bandikaga iyi ndirimbo yabo nshya. Papi Clever ati: "Indirimbo yanjye" ni indirimbo nanditse habura iminsi 3 ngo tubyare umwana wacu wa 2 turi mu cyumba dusenga mu bintu bikomeye Yesu yadukoreye amagambo araza yo kumushimira ndayandika indirimbo iboneka gutyo. Yesu niwe ndirimbo yacu tumubona mu buzima bwacu bwa buri munsi ntiyadutereranye. Atanga amahoro yuzuye ahindura ubuzima completely. Yesu niwe ndirimbo yacu, Niwe bwugamo bwacu, Niwe gihome cyacu, Niwe gakiza kacu, Niwe byishimo byacu, Niwe byiringiro byacu, Yesu ni byose kubamwizeye".

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo yabo ishingiye ku cyanditswe cyo muri Bibiliya havuga ko 'Uwiteka ari imbaraga zanjye n'ingabo inkingira'. Bati "The key verse of the song: Zaburi: 28:7 "Uwiteka ni we mbaraga zanjye n'ingabo inkingira, Umutima wanjye ujya umwiringira ngatabarwa. Ni cyo gituma umutima wanjye wishima cyane, Kandi nzamushimisha indirimbo yanjye". Iyi ndirimbo bayituye abantu bose bazayumva. Bati: "Turayitura abantu bose bazayumva, tubifuriza gukomeza kwizera Yesu". 


Umuramyi Papi Clever yamenyekanye cyane mu kuririmba neza indirimbo zo mu gitabo

Banabahaye icyanditswe kiri mu Abaheburayo 12:2 Havuga ngo "Dutumbira Yesu wenyine, ari we banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw'ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw'intebe y'Imana". Papi Clever yavuze ko we na Dorcas bakomeje umurimo bahamagariwe wo kuririmbira Imana, banashimira abantu bose bakomeje kubashyigikira no kubereka urukundo. Ati "Ibyo bakwitega ni uko dukomeje umurimo Kristo yaduhaye gukora kandi dushimira cyane uburyo abadukunda badushyigikira".

Papi Clever & Dorcas bavuze ko intego y'itsinda ryabo mu muziki uhimbaza Imana ari ukuyikorera bakoreshejwe n'Imana yatangije umurimo muri bo. Bati "Abafilipi :1:6 Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo". Iyi ndirimbo nshya ya Papi Clever & Dorcas ifite iminota 8 n'amasegonda 17, ikaba yishimiwe cyane n'abakunzi b'umuziki wa Gospel by'umwihariko abakunzi b'aba baramyi nk'uko bigaragara mu bitekerezo birenga 130 bamaze kuyitangaho birimo n'igitekerezo cya Sarah Sanyu Uwera wanyuzwe cyane maze akabasabira umugisha, ati "Amen. Imana ibahe umugisha muryango w'Imana".


Hashize iminsi micye Papi Clever & Dorcas bibarutse ubuheta


"Indirimbo yanjye" bayituye buri muntu wese uzayumva

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'INDIRIMBO YANJYE' YA PAPI CLEVER & DORCAS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND