Kigali

Ubu ni igihe cyo kubyina dutambire Uwiteka yakoze ibikomeye - Papi Clever na Dorcas mu byishimo byo kwibaruka ubuheta-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/10/2021 17:39
0


Abaramyi bakunzwe bihebuje muri iki gihe Papi Clever n'umugore we Ingabire Dorcas bari mu mashimwe menshi yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri wabonye izuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukwakira 2021 nk'uko Papi Clever yabitangarije abakunzi be.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mu ma saa cyenda ni bwo Tuyizere Pierre Claver (Papi Clever) yatangaje inkuru nziza y'uko yibarutse ubuheta bwe na Dorcas Ingabire basezeranye kubana akaramata kuwa 7 Ukuboza 2019. Ni umwana wa kabiri w'umukobwa bibarutse kuko n'imfura yabo ari umukobwa. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Whatsapp, Papi Clever yavuze ko ahaye ikaze umukobwa we, yongeraho ko umutima we wuzuye ibyishimo. 

Uyu muramyi yakurikijeho ifoto y'umugore we Ingabire Dorcas ateze amaboko, maze munsi yayo yandika amagambo agaragaza ibyishimo bikomeye biri mu mutima we kubera ibyiza byinshi Imana ikomeje kubakorera. Papi Clever ati "Ndakwishimiye mukunzi (yabwiraga Dorcas). Ubu ni igihe cyo kubyina twitambire Uwiteka yakoze ibikomeye". Yanatangaje ko uyu mwana w'umukobwa bibarutse bamwise Kylie. 

Bibarutse nyuma y'amasaha macye bagaragaye barimo kuririmbana muri gahunda bamazemo igihe yo gufasha abantu kwegera intebe y'Imana binyuze mu kuyiramya. Ni gahunda bise 'Morning Worship', bakaba bageze ku gace ka 95 (EP 95). Muri ako gace k'iminota 5 n'amasegonda 49, baba barimo kuririmba indirimbo yo mu gitabo ivuga ngo "Sinzibagirwa igihe nakizwaga, ni igitangaza kuko njye munyabyaha nahawe agakiza".

Tariki 28/08/2020 ni bwo Papi Clever na Dorcas bibarutse imfura yabo y'umukobwa bise Ineza Oaklynn Clever. Nyuma y'umwaka umwe n'amezi 2 bibarutse imfura, kuri ubu bamaze kwibaruka ubuheta, nawe akaba ari umukobwa. Papi Clever na Dorcas barakunzwe cyane muri iyi minsi mu muziki bakora ndetse mu kwezi gushize ho bari ku mwanya wa mbere mu bahanzi nyarwanda ba Gospel bakunzwe cyane kuri Youtube, bakaba bari ku mwanya wa kabiri inyuma ya Meddy mu bahanzi bose bo mu Rwanda.


Ubuheta bwa Papi Clever na Ingabire Dorcas



Papi Clever na Dorcas bari mu mashimwe menshi


Ingabire Dorcas hamwe n'imfura ye Oakylnn


Papi Clever yabwiye umugore we Dorcas ko ubu bageze mu gihe cyo kubyinira Imana

REBA HANO PAPI CLEVER NA DORCAS BARIMO KURIRIMBANA MBERE Y'AMASAHA MACYE NGO BIBARUKE UBUHETA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND