Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021, aho izamara iminsi itatu mu rwego rwo kuzenguruka ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) mbere y’uko imikino ibihuza izabera i Birmingham mu 2022 itangira gukinwa.
Iyi
nkoni izamara iminsi 3 mu Rwanda, izatambagizwa ibihugu 72 biba mu muryango wa
Commonwealth, ikazasubira mu Bwongereza tariki ya 28 Nyakanga 2022, ubwo
imikino ihuza ibihugu bikoresha icyongereza izaba itangiye gukinwa.
Iyi
nkoni yageze mu Rwanda ivuye muri Uganda, aho yashyikirijwe abarimo Munezero
Valentine na Musabyimana Penelope begukanye umudari w’umuringa muri aya
marushanwa mu mwaka wa 2017 i Bahamas, mu mukino wa Volleyball yo ku umucanga
(Beach Volley).
Inkoni
y’Umwamikazi w’u Bwongereza yatangiriye urugendo rwayo mu Ngoro y’Ubwami bw’iki
gihugu izwi nka Buckingham Palace tariki
ya 7 Ukwakira 2021 ubwo Umwamikazi Elizabeth II yatangaga ubutumwa buzagezwa mu
bihugu byose bigize Commonwealth, bukazasomwa ku wa 28 Nyakanga 2022 ubwo
hazaba hatangizwa iyi mikino ku mugaragaro.
U
Rwanda rwayakiriye ari igihugu cya 10 nyuma ya Uganda, mu gihe izava i Kigali
ijyanwa muri Tanzaniya hagati ya tariki ya 13 n’iya 16 Ugushyingo 2021.
Ni
ku nshuro ya 16 iyi nkoni y’Umwamikazi izagenda ibilometero ibihumbi 140 mu
bihugu 72. Mu gihe cy’iminsi 269 izagezwa mu Burayi, Afurika, Asia, Océanie no
muri Amerika mu gihe mu Bwongereza izahamara iminsi 25 mbere y’uko imikino
itangira.
Nyuma
yo kugezwa i Kigali kuri uyu wa Kabiri, iyi nkoni yajyanywe muri Marriott Hotel,
nyuma ihava ijyanwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
Ku
munsi wa kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2021, izagezwa muri Pariki
y’Ubukerarugendo ya Nyandungu ndetse no ku Ishuri rya Lycée de Kigali.
Ku
munsi wayo wa gatatu mu Rwanda, ku wa 11 Ugushyingo 2021, iyi nkoni
izatambagizwa mu bice birimo ku Nzu Ndangamurage y’Urugamba rwo kubohora
Igihugu, kuri Stade ya Cricket i Gahanga no mu Mujyi wa Kigali. Aha hose,
izajya itwarwa n’abakapiteni b’amakipe y’Igihugu.
Iyi
nkoni ishimangira ikimenyetso cy’ubumwe n’urukundo biranga ibihugu bivuga
ururimi rw’icyongereza bihuriye mu muryango wa Commonwealth.
Inkoni y'Umwamikazi w'u Bwongereza yasesekaye mu Rwanda kuri uyu wa kabiri
Abayobozi muri Minisiteri ya Siporo bari mu bagiye kwakira iyi nkoni
U Rwanda rwabaye igihugu cya 10 cyacyiriye iyi nkoni
TANGA IGITECYEREZO